MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Abaturage barashima gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
06/03/2023

Abaturage bo mu karere ka Kayonza mu murenge wa Murama bashimira leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gufata ifunguro ku ishuri ku bana bose biga haba mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga(TVET).

Kuri uyu wa 06 Werurwe ku kigo cy’amashuri abanza cya Muvandimwe hizihirijwe umunsi nyafurika wahariwe gufatira ifunguro ku ishuri. Ni umunsi washyizweho n’Abayobozi b’Ibihugu na za Guverinoma mu nama rusange y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika yabaye muri Mutarama 2016, bemeza ko uyu munsi uzajya wizihizwa tariki ya mbere Werurwe buri mwaka.

Bamwe mu baturage bo muri uyu murenge wa Murama bahamya ko iyi gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri ku bana yabafashije cyane haba ubwabo mu ngo ndetse n’abana babo aho baba bari ku ishuri.

Baramboneje Consolee ni umuturage wo mu kagari ka Bunyetongo mu murenge wa Murama, yagize ati: “Nta mwana ugikerererwa ku ishuri, mbere saa sita zarageraga abana hakaba ubwo bakerererwa ibiryo bitarashya ariko ubu basigaye bataha igihe abarimu baboherereje nta kibazo; turashimira leta ko yatuzanoye iyi ganda y’abana barira ku ishuri.”

Uyu mubyeyi avuga ko gufatira ifunguro ku ishuri ku bana biga nk’ababyeyi byabafashije kwikorera izindi gahunda zabo ntacyo bikanga.

Ntahobari Florent ni umuturage wo mu Mudugudu wa Nyamabuye mu kagari ka Bunyetongo na we yagize ati: “Kugaburira abana ku ishuri byaradufashije cyane kuko iyo ufashe isuka ujya guhinga abana nabo bakajya ku ishuri, ugatekereza uti abana banjye nta kibazo bagira kuko saa sita barafata ifunguro ku ishuri.”

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel yashimiye Leta yahaye iki gikorwa umwihariko, ndetse igaha ababyeyi inyunganizi kuko byagize uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi,

Yakomeje agira ati: “Ifunguro rya saa sita ku munyeshuri ni uburenganzira bw’ibanze, ni amahirwe angana ku banyeshuri, ni ukurwanya inzara ku banyeshuri, cyane abaturuka mu miryango itifashije hagamijwe kunoza ireme ry’uburezi no kongera umubare w’abana bagana ishuri, kudasiba no kudakerererwa.”

Guveneri Gasana yakomeje agira ati: “Leta y’u Rwanda yashyizeho umurongo, kandi yiteguye kurushaho kunoza uko iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa. Ni inshingano ya buri wese haba umuturage, ubuyobozi, ababyeyi, abafatanyabikorwa mu gutuma iyi gahunda igera ku ntego zayo.”

Guverineri Gasana yakomeje asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kugura ibiribwa byera mu karere aherereyemo kuko bizatuma babona ibyo kurya by’abanyeshuri kandi ku giciro cyiza, kandi bakabyaza umusaruro imirima y’ishuri, igahingwamo imboga n’imbuto.

Mu karere ka Kayonza hari amashuri abanza 101, ayisumbuye 55 na TVET 9 , aba bose bafatira ifunguro ku ishuri ku cyigereranyo cya 99.2%.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022, Leta yubatse ibikoni 2,648 mu mashuri abanza , ayisumbuye n’ay’imyuga mu gihugu hanashyirwamo muvero 5,296, ibindi bikoni 317 biri kubakwa ku ngengo y’imari y`umwaka wa 2022/2023 bikazashyirwamo za  muvero 763, hakazatangwa kandi muvero 737 z’inyongera mu mashuri yagarayemo ubwiyongere bw’abanyeshuri.

Leta y’u Rwanda yazamuye ingengo y’imari yagenerwaga ifunguro iva ku mafaranga y’u Rwanda miriyari 35 yatanzwe muri 2021/2022 agera kuri miriyari 78.2Frw muri 2022/2023, mu rwego rwo kunganira ababyeyi muri iyi gahunda yo kugaburira abanyeshuri.

Muri 2014 Leta y’u Rwanda yari yarafashe icyemezo cyo kugaburira abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye biga bataha nyuma y’uko abanyeshuri biga mu bigo bacumbikirwamo aribo bonyine bagenerwaga inkunga ya Leta ku ifunguro bafatiraga ku ishuri.  Muri 2021, iyi gahunda yagejejwe no mu mashuri y’incuke, abanza, ndetse n’ayisumbuye.

Guveneri CG Gasana aha abana amata muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri

Ababyeyi bashimira Leta ku bwa gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yashyizeho

CG Gasana K.Emmanuel, Umuyobozi w’ Intara y’Iburasirazuba

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: ‘Byikorere’ imaze gufasha abaturage 1500 kumenya kwisabira serivisi z’Irembo

Gatsibo: 'Byikorere' imaze gufasha abaturage 1500 kumenya kwisabira serivisi z’Irembo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU