Muri gahunda yo kwesa imihigo y’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda y’umwaka wa 2021/2022, Umurenge wa Kazo ni wo waje ku mwanya wa mbere mu Karere ka Ngoma unahabwa ishimwe, mu nama y’ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda muri aka karere.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023 mu inama yitabiriwe n’abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’Akarere, abahoze ari abayobozi, n’abakangurambaga b’ubumwe n’ubwiyunge.
Ni nama yigaga ku ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, gahunda ya Ndi umunyarwanda, harebewemo uruhare rwa buri munyarwanda mu kubumbatira ubumwe no kubaka ubaheranwa bw’Abanyarwanda n’uruhare rw’abagize ihuriro mu migendekere myiza y’ibikorwa byo kwibuka.
Harebewe hamwe bimwe mu bikibangamiye gahunda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda harimo nk’ abakigaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abagifite ibikomere biterwa n’ingaruka za Jenoside n’ibindi mu kiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti “Urahare rwa buri munyarwanda mu kubumbatira ubumwe no kubaka ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.”
Bamwe mu bayobozi bahize gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda binyuze mu bufatanye bw’abaturage, abafatanyabikorwa n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye.
Uhagarariye komisiyo y’ubumwe n’ubudaheranwa mu murenge wa Kazo, Nizeyimana Faustin, akaba ari nabo babaye aba mbere mu kwesa imihigo y’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda y’umwaka wa 2021/2022 mu mirenge 14 igize Akarere ka Ngoma, yavuze ko bagiye kurwanya icyasubiza inyuma gahunda ya Ndi umunyarwanda.
Yagize ati: “Twize byinshi bijyanye n’abakoze Jenoside n’abatarayikoze aho twasanze tugomba guhuza tugashyiramo ikintu bita ‘Mvura Nkuvure’ tugakangurira abaturage kwitabira gahunda z’ubumwe n’ubudaheranwa kubera ko haracyari imbogamizi nk’abantu bagitsimbaraye kuri Jenoside yakozwe mu 1994 n’abari hanze bakorana, gusa njyewe ngiye gukomeza imikorere n’imikoranire yatumye mba uwa mbere kuko mbere nari ndi ku mwanya wa Kane.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashanda, Ndayambaje Emmanuel yagize ati :”Hari abantu bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, abantu bafite imanza za Gacaca zitararangira ariko birimo birashakirwa igisubizo mu gihe cya vuba, ariko n’amakimbirane yo mu muryango abangamira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, tukaba dufite umukoro ukomeye wo gukuraho izo mbogamizi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yagize ati: “Ndashimira buri umwe ku ruhare yagize kubaka igihugu cyacu, ubumwe, ubudaheranwa, gusa haracyari imbogamizi zitwereka ko tugifite umukoro kuko niba igihe cyo kwibuka kigera tukabona ingengabitekerezo mu Karere kacu, ababwira abandi amagambo ahembera urwago, bigaragaza ko igipimo cy’ubumwe n’ubudaheranwa tutarakigeraho neza 100%.”
Yakomeje abasaba ubufatanye mu kongera igipimo cya 94.6% bariho, bivuye mu gutoza urubyiruko no gukomeza kubungabunga amateka na bimwe mu bimenyetso byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biri mu Karere ka Ngoma.
Meya Niyonagira yahaye igikombe cy’ishimwe Umurenge wa Kazo n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 250 mu rwego rwo gukomeza kongera ubukangurambaga, naho Umurenge wa Gashanda wabaye uwa Kabiri wahawe ishimwe ry’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 n’icyemezo cy’ishimwe ndetse, n’Umurenge wa Jarama waje ku mwanya wa 3 uhambwa ibihumbi 100Frw n’icyemezo cy’ishimwe.









