Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe butangaza ko ishyamba rya Kabusunzu n’ibice birikikije mu Kagari ka Ntaruka, mu Murenge wa Nasho iri mu hantu nyaburanga habereye ubukerarugendo nk’ahantu heza ho kuruhukira, kurara mu buryo bwa ‘Camping’ no kubaka amahoteli hafi yaryo.
Ishyamba rya Kabusunzu ni irya Leta, riri ku musozi wirengeye witegeye ikibaya cyuhirwa cya Nasho n’ibiyaga bya Nasho na Cyambwe. Irikuze riri ku buso bugera kuri hegitari 15 aho bisobanurwa ko rimaze imyaka isaga 30 ritewe, naho ikindi gice cy’ishyamba rimaze imyaka itatu ritewe; bigasobanurwa ko ryose hamwe riri ku buso bugera kuri hegitari 50.

Iri shyamba risanzwe rifasha abarituriye kubona umwuka mwiza, kuritembereramo nk’ahantu heza ho kuruhukira; hakaba hari ibikorwa biri gutegurwa n’Akarere ka Kirehe mu rwego rwo kurushaho kuribyaza umusaruro uturutse ku bukerarugendo.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno agaruka kuri bimwe mu biteganyijwe kubakwa aho iri shyamba riherereye mu guteza imbere ubukerarugendo, yagize ati: ”Ririya shyamba riri mu byo RDB (ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere) cyasuye, ryagaragaye ko ryavamo ‘camp site’(aho kuruhukira) nziza hashobora guhuzwa no kurira imisozi, dutegereje ko hakorwa inyigo yimbitse hakamenywa aho ibikorwa bya hoteli bizajya n’ibindi bikorwaremezo bizahajya.”
Meya Rangira akomeza yavuze nihamara kunononsorwa neza iyo nyigo aribwo hazarebwa niba hari umushoramari wahagura muri kiriya gice, cyangwa akahakodesha kugira ngo ahazane ibikorwaremezo.
Agaruka ku nyungu abaturiye iri shyamba bazarigiriraho, Rangira yagize ati: ”Ubukerarugendo bufite gahunda yo gutanga akazi ku bazakoreramo, abazatanga ibikoresho, ndetse n’abandi batanga serivisi zijyanye n’amahoteri.”
Bamwe mu baturage baturiye iri shyamba babwiye MUHAZIYACU ko hari abantu bajya baza kurisura bakabakira neza ndetse bakanavuga ko bagerageza gufata neza iri shyamba.
Manirafasha Jean Baptiste yagize ati: ”Iri shyamba twishimiye ko rigiye kwegerezwa ibikorwaremezo bizafasha abarisura kuruhuka neza, n’ubundi risanzwe rigendwa na aba mukerarugendo natwe ubwacu turumva tuzaririnda abashobora kuryangiza batemamo ibiti.”
Mukadereva Veronike na we ati: ”Tuzaryitaho uko dushoboye kandi turabizi ko rizatugirira umumaro, erega n’ikindi abazajya barisura bashobora kuzajya badusigira ku madovise.”
Iri shyamba rya Kabusunzu riri mu byanya y’ubukerarugendo bwo mu rwego rwo rw’ibyiza nyaburanga(Adventure tourism), bityo rero ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bukaba bwibutsa abarituriye kurifata neza kugira ngo ishoramari niritangira bazabashe kwegerezwa ibikorwaremezo nk’amazi, amashanyarazi; gutunganya imihanda irigeraho n’ibindi.
Akarere ka Kirehe kuri ubu karimo ubukerarugendo buri mu byiciro bitatu; Ibyiza nyaburanga, umuco n’amateka ndetse n’ubukerarugendo bwo mu buhinzi n’ubworozi.
Inkuru bifitanye isano: Ahantu nyaburanga 10 wasura mu Karere ka Kirehe(Amafoto)











