Umuhuzabikorwa w’urwego rwunganira akarere mu by’umutekano-DASSO ku rwego rw’Igihugu ACP Sam Rumanzi, yibukije Abadasso bakorera mu karere ka Kayonza ko bakwiye kwirinda icyasha mu kazi kabo, kuri bo ubwabo, urwego rwa Dasso n’Akarere.
Ni ibikubiye mu butumwa bwatanzwe kuri uyu 16 Gashyantare ku biro by’Akarere ka Kayonza, mu nama yahuje aba Dasso bayobora abandi mu nzego zose mu karere ka Kayonza n’Umuyobozi w’Akarere Nyemazi John Bosco ari kumwe n’Umuhuzabikorwa wa Dasso ku rwego rw’Igihugu muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ACP Sam Rumanzi.
Mu kiganiro yahaye Abadasso, ACP Rumanzi yagarutse ku myitwarire ikwiye kuranga uri muri uru rwego, agira ati: “Umudaso wese agomba gukorera mu nyungu z’umuturage akirinda icyasha cyose cyabaturukaho kikitirirwa urwego, umudaso yirinda ingeso yose mbi yamusebya we ubwe, igasebya urwego rwa Dasso n’Akarere by’umwihariko.”
Yabibukije ko inshingano bafite ari ugufasha akarere mu kurwanya ibyaha, birimo ubujura, ruswa, ihohoterwa, ibiyobyabwenge n’akarengane; bagakorana n’inzego batanga amakuru ku gihe.
Banaganirijwe ku buryo bakwiye kunoza imikorere no kurushaho gutanga serivisi nziza mu baturage nk’urwego rushinzwe kuganira akarere mu mutekano.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yibukije aba Dasso ko bakwiye kongera uburyo bwo gutanga amakuru kandi bakayatangira igihe, bakamenya ko hari ibintu biri ngombwa kandi byihutirwa n’uburyo bikwiye;
Yagize ati: “Mushake amakuru y’ibirimo kuba muri rubanda muyaduhe, ubu ntabwo twakabaye duhangayikishijwe no gufata abanyabyaha, mureke dufatanye mu gukumira ibyaha bitaraba, kuba dutangaza ibyaha byabaye ni ingaruka z’uko tutabikumiriye bitaraba.”
Meya Nyemazi yakomeje avuga ko usibye gutanga amakuru, hari izindi ntego zari zigamijwe zirimo kurebera hamwe icyatuma imibereho myiza yabo nk’abakozi b’Akarere yaba myiza kurushaho, kumenya uko imyitwarire yaba Dasso ihagaze muri sosiyete hagamijwe gukemura ibibazo biri mu baturage.
Nyuma yo kuganirizwa no kugezwaho ubutumwa, Hagenimana Daniel umwe muri ba DASSO yagize ati: “Ndi mu ba mbere binjiye muri Dasso, aho nkorera mu Murenge wa Ruramira nta bibazo bikunze kuhaba, ariko kugira ngo nabyo mbyirinde nafashe ingamba yo kongera gukangurira abo nyobora nanjye ubwanjye kwirinda icyasebya urwego, ibi nzabigeraho nganira n’abo nyobora nkanagisha inama abankuriye.”
Mu karere ka Kayonza habarurwa Aba-Dasso 105 mu karere kose bari mu murenge yose uko ari 12.






