MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Abanyasudani y’Epfo bashimye imiyoborere myiza iri mu Rwanda

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
11/02/2023

Itsinda ryaturutse mu gihugu cya Sudani y’epfo ryari riyobowe na Emmanuel Mori Samuel, baturutse muri Minisiteri y’ubutegetsi (Ministry of Local Government and Law enforcement ya Leta ya Eastern Equatoria muri Republic of South Sudan) mu rugendoshuri bagiriye mu karere ka Rwamagana bashimye intera u Rwanda rugezeho mu miyoborere myiza.

Abagize iri tsinda baje mu rugendoshuri rugamije kwigira ku Karere ka Rwamagana mu bijyanye na serivise z’amazi, isuku n’isukura mu nzego z’ibanze, imicungire y’amavomo y’amazi, imicungire y’ibigo by’imari byo kuzigama no kuguriza (SACCO) n’ibyagezweho mu nzego zegerejwe abaturage, ni urugendo bakoze kuri uyu wa 10 Gashyantare.

Emmanuel Mori Samuel wari uyoboye iri tsinda yavuze ko baje kwigira ku Rwanda kuko bazi ko hari intambwe ndende rwateye mu miyoborere myiza no kwegereza abaturage ubushobozi, avuga ko hari ibyo nabo biboneraga mu maraporo mpuzamahanga bakagira ngo ntibyashoboka, ariko ubu bakaba biboneye uko bikorwa n’abaturage bafashijwe n’ubuyobozi bwabo.

Emmanuel Mori Samuel yakomeje agira ati: “Turashimira Leta y’U Rwanda n’ubuyobozi bw’Akarere Rwamagana n’abanyarwanda muri rusange kuko ibyo mukora nibyo mwagezeho ni imbaraga zo guhuza imyumvire n’imikorere, abantu bakagira intego imwe, twashimye urugwiro twakiranywe, twiboneye neza ingamba zashyizweho zo kwegereza abaturage serivise z’amazi, isuku n’isukura n’ibigo by’imari mu nzego zegerejwe abaturage.”

Mu rwego rwo kubereka intambwe yatewe mu ikoranabuhanga aba bashyitsi bamurikiwe imikorere y’icyumba nkusanyamakuru ashingirwaho mu igenamigambi, kugena ingengo y’imari no gushyira mu bikorwa igenamigambi ry’Akarere.

Umuyobozi w’Akarere Mbonyumuvunyi Radjab, ari kumwe n’inzego z’umutekano zikorera mu Karere bagaragarije aba bashyitsi ishusho rusange n’uburyo bwo kwegereza abaturage serivise z’amazi, isuku n’isukura, imicungire y’imiyoboro y’amazi, amasooko n’amavomo mu Karere.

Yagize ati: “Turashima ko mwaje kwigira ku karere ka Rwamagana, nubwo hari ibyo mwaje kutwigiraho natwe hari ibyo twiteguye kwigira ku bavandimwe bo mu gihugu cya South Sudan dufite byinshi duhuriyeho harimo Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, East African Community.”

Aba bashyitsi baturutse muri Leta ya Eastern Equatoria basuye Icyerekezo SACCO yo mu Murenge wa Gishari bagaragarizwa imikorere y’iki kigo cy’imari, banasubizwa ibibazo babajije byerekeye imikorere yabo, uko hari amafaranga ya leta acishwa muri Sacco kugira ngo afashe abaturage.

Hasuwe kandi Ikigo gitanga amahugurwa ku isuku n’isukura kikanacuruza ibikoresho by’isuku n’isukura kiri mu murenge wa Kigabiro.

Umwe muri aba bashyitsi mu mvugo ye yagize ati: “Twishimiye uko iki kigo gikorana n’Akarere mu kwegereza abaturage serivise z’isuku n’isukura ku buntu n’ibicuruzwa bikaba biri ku giciro gito ugereranyije n’ahandi.”

Mu kagari ka Sibagire mu murenge wa Kigabiro mu mudugudu wa Bugugu basuye ivomo basobanurirwa uburyo abaturage bishyiriyeho komite iricunga.

Aba bashyitsi baturutse muri Leta ya Eastern Equatoria baje mu Rwanda kuya 08 Gashyantare baje ari 17,  bakazataha kuri uyu wa 11 Gashyantare.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United
Amakuru

Ikipe ya Sunrise FC inganyije na Gasogi United

14/10/2026
Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi
Amakuru

Niyongira yavuze ku buryo inzoga z’ibyuma zari zimugeze habi

14/10/2026
Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka
Ubuzima

Abana ibihumbi 500 bavukana indwara ya ‘Sickle Cell Disease’ buri mwaka

14/10/2026
Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Hafashwe ingamba ku bashuka abangavu bakabatera inda z’imburagihe 

Kirehe: Hafashwe ingamba ku bashuka abangavu bakabatera inda z'imburagihe 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU