MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Urubyiruko rurasabwa kwirinda ibirurangaza kuko rwitezweho ejo hazaza heza

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
27/01/2023

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, kwirinda ubusambanyi, gukumira no kwirinda ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa kuko byabarangaza bikabangiriza ubuzima, mu gihe ubuzima bwiza ari bwo gishoro kinini bafite.

Ni ibikubiye mu butumwa Nyiridandi Mapambano Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Mutarama 2023, ubwo yaganiraga n’urubyiruko rwitabiriye kureba imikino y’Umurenge Kagame Cup yabereye kuri Sitade ya Ngoma afite insanganyamatsiko igira iti “Twimakaze imiyoborere myiza twifuza dushyira umuturage ku isonga.”

Yagize ati: “Umutungo igihugu gifite kandi ukomeye ni urubyiruko kandi kugira ngo uwo mutungo tuwubyaze umusaruro abaturage bagomba kugira ubuzima bwiza n’imibereho myiza, niyo mpamvu tugomba kurinda ubuzima bwacu ndetse tunakora siporo kuko ariyo soko y’ubuzima bwiza.”

Bwongeye kubibutsa ko bagomba kwirinda kwijandika mu biyobyabwenge kuko byica ubuzima bwabo, kwishora mu busambanyi butuma hari abaterwa inda z’imburagihe, hanyuma kandi urubyiruko rugakora cyane hirindwa ko rwaba imburabusa, ibirara, ubuzererezi n’ubwomanzi ahubwo bakishyira hamwe bakizigamira nko mu bwizigamire burambye nka Ejo Heza izabafasha mu kugira ubuzima bwiza no gusaza batanduranyije.

Urubyiruko rwitabiriye iyi mikino ubu ruvuga ko bahungukiye byinshi bazasangiza bagenzi babo bigana n’abo bahura nabo kandi ko bafashe ingamba zo kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge no  kudahishira ababikoresha

Turatsinze Claude, utuye mu Murenge wa Mutenderi avuga ko agiye gufatanya n’abandi mu kurwanya ibiyobyabwenge, ati: “Ubutumwa baduhaye ku buzima bubi ukoresha ibiyobyabwenge anyuramo, nk’umunyeshuri ingamba nafashe ni izo kwirinda no kurinda bagenzi banjye no kubashishikariza kwirinda ibiyobyabwenge.”

Uwimana Clarisse wo mu murenge wa Rukira yagize ati: “Guhera ubu tugiye kuzajya dutanga amakuru y’abakoresha ibiyobyabwenge, nirinde abanshukisha ibintu bagamije kunsambanya, kuko twumvise ko bigira ingaruka nyinshi ku rubyiruko, ikindi nzirinda ibigare by’urubyiruko ndetse no kudakurikiza imico tubona muri filime n’indirimbo.”

Ubushakashatsi bwakoze n’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima-RBC muri 2021, bwagaragaje ko 23.1% by’urubyiruko rwo mu Rwanda rwibasiwe bikomeye n’agahinda gakabije kandi rwanabaswe n’inzoga.

Mu mikino yabereye kuri Sitade ya Ngoma mu irushanwa umurenge Kagame Cup 2022/23 ubu igize muri 1/2 aho ikipe y’umupira w’amaguru y’umurenge wa Rukira yatsinze Umurenge wa Mutenderi wanganyije n’Umurenge wa Mutenderi 1-1 mu bahungu, naho mu abakobwa Ikipe ya Rukira itsinda iya Mutenderi  igiteko 1-0.

Abiganjemo urubyiruko baje kureba imikino y’irushanwa Umurenge Kagame Cup kuri SItade ya Ngoma basabwe kwirinda ibibarangaza

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Ngoma

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Mu irushanwa Umurenge Kagame Cup Ngarama yatsinze Gitoki ibitego 3-0

Gatsibo: Mu irushanwa Umurenge Kagame Cup Ngarama yatsinze Gitoki ibitego 3-0

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU