Mu mikino ikomeje mu irushanwa y’Umurenge Kagame Cup 2022-2023 mu Karere Gatsibo uyu munsi amakipe yakinnye imikino ya 1/2 aho mu bagabo ikipe y’Umurenge wa Ngarama yatsinze iy’Umurenge wa Gitoki ibitego bitatu ku busa.
Ni mu mikino yabaye uri uyu uwa Gatanu tariki ya 27 Mutarama 2023 ku bibuga bitandukanye hirya no hino mu karere ka Gatsibo no mu tundi turere.
Mu Karere ka Gatsibo amakipe y’abagore yatangiye gukina saa saba z’amanywa naho abagabo itangira saa cyenda.
Mu bagore ikipe ya Rugarama yahuye n’ikipe ya Gitoki ku kibuga cy’umupira cya Kabarore aho Rugarama yatsinze Gitoki ibitego 2-0, mu gihe ikipe ya Murambi yanganyije na Gasange igitego 1 kuri 1 bagatera Penarite Murambi igatsinda Gasange penariti 4 kuri 3 ku kibuga cy’umupira cya Kiramuruzi.
Naho mu bagabo ku kibuga cy’umupira cya Kabarore ikipe ya Ngarama yanyagiye ikipe ya Gitoki ibitego 3 -0, naho ikipe ya Rugarama ikaba yatsinze ibitego 2 ku busa bw’ikipe ya Gatsibo umupira ukaba wabereye ku kibuga cy’umupira cya Kiramuruzi.
Ikipe ya Rugarama na Ngarama mu bagabo nizo zakomeje mu gihe mu bagore hakomeje Rugarama na Murambi bakaba bazakina tariki ya 01 Gashyantare 2023.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard ubwo yitabiraga imikino yabereye ku kibuga cy’umupira cya Kabarore yavuze ko iri rushanwa y’Umurenge Kagame Cup rifasha kugaragaza impano z’abakinnyi ariko kandi rikaba rigamije kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza.
Irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup ni rihuza imirenge yose mu gihugu akabera muri buri karere, amakipe atsinze agakomeza ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, hanyuma ayahize ayandi agahurira mu mikino isoza irushanwa ku rwego rw’Igihugu.
Aya marushanwa yatangiye mu mwaka wa 2006 yitwa “Amarushanwa y’imiyoborere myiza” nyuma aza guhindurirwa izina mu mwaka wa 2010 yitirirwa umukuru w’Igihugu yitwa “Umurenge Kagame Cup”











