MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Ubuyobozi bwaburiye abahinzi b’ibigori batangiye kwibasirwa n’abamamyi

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
17/01/2023

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buributsa abahinzi b’ibigori kutabigurisha ku giciro gito cyangwa kubiha abamamyi kuko nta giciro fatizo kirashyirwaho n’inzego zibishinzwe.

Ibi biravugwa mu gihe hari bamwe mu bahinzi batangiye gusarura ndetse no kugurisha ibigori ku bitwa abamamyi kandi bakabaha amafaranga y’intica ntikize ugereranije n’ibyo baba barashoye mu buhinzi bwabo.

Murenzi Martin ni umuhinzi w’ibigori wo mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Karangazi avuga ko ugereranyije n’ibyo bashora mu buhinzi bw’ibigori n’amafaranga ubu bari guhabwa ari igihombo gikabije kiri kubabaho.

Yagize ati” Birababaje urebye ukuntu tugura imbuto duhenzwe, ifumbire nayo bikaba uko, abakozi baduhingira nabo barahenze, none abaguzi baraza bakaduhenda ku musaruro. Ibi rero bituma umuhinzi ntacyo yakwigezaho.”

Uwitonze Jeannette we avuga ko kuba bari gusarura bagahabwa amafaranga make ku musaruro w’ibigori, ari uko baba bakeneye amafaranga bigatuma badategereza igiciro gishyirwaho n’inzego zibishinzwe.

Yagize ati” Tuba dukeneye amafaranga bigatuma uje wese aduha amafaranga yishakiye tumuha umusaruro wacu, ariko biraduhombya ntakundi twabigenza ibyo tuba twashoyemo biba byaraduhenze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague aganira na MUHAZIYACU yaburiye abaturage ababuza kugurisha umusaruro wabo abamamyi, kuko bibashora mu gihombo,abasaba kureka ibigori bikuma neza bagategereza ibiciro bigashyirwaho n’urwego rubishinzwe.

Yagize ati”Inama twabagira nuko baba bihanganye baretse kugurisha ibigori bikabanza bikuma, umusaruro urakenewe kandi na benshi turi kuvugana n’ababishinzwe ngo bashyireho igiciro fatizo. Ibyo bari kuvuga bifite ishingiro koko, kuba ntagiciro fatizo kirashyirwaho ababagurira barabahenda kuko bakabaha amafaranga bishakiye.”

Ibi uyu muyobozi abyibukije abahinzi mu gihe Akarere ka Nyagatare ari kamwe mu tugira umusaruro mwinshi w’ibigori mu gihugu na cyane ko ariko kagira ubutaka bunini buhujwe buhingwaho iki gihingwa, bikaba bituma ku mwero w’ibigori hagara abamamyi benshi baturutse impande zose bagahenda abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague yasabye abaturage kwirinda kugurisha umusaruro wabo abamamyi

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Nyagatare

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Kirehe: Imiryango 371 y’i Mushikiri yagejejweho amazi meza(Amafoto) 
Amazi

Kirehe: Imiryango 371 y’i Mushikiri yagejejweho amazi meza(Amafoto) 

16/10/2026
Nyagatare: Abakobwa bahawe ibikoresho by’ishuri ku munsi mpuzamahanga wabo
Abagore

Nyagatare: Abakobwa bahawe ibikoresho by’ishuri ku munsi mpuzamahanga wabo

16/10/2026
Bugesera: Abagore bashishikarijwe kwiyamamariza kujya mu myanya y’ubuyobozi
Abagore

Bugesera: Abagore bashishikarijwe kwiyamamariza kujya mu myanya y’ubuyobozi

16/10/2026
Rwamagana: Abangavu batewe inda zitateganyijwe bahawe imashini zidoda
Abagore

Rwamagana: Abangavu batewe inda zitateganyijwe bahawe imashini zidoda

15/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Tembera ubusitani bwa ‘Sake Beach’ mu mahumbezi y’Ikiyaga cya Sake(Amafoto)

Ngoma: Tembera ubusitani bwa 'Sake Beach' mu mahumbezi y'Ikiyaga cya Sake(Amafoto)

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU