Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwagiranye amasezerano y’imyaka itatu n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) yo gutegura isiganwa ry’amagare rizwi nka Gisaka Race aho kuri ubu rigiye kujya riba ngaruka mwaka.
Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ugushyingo 2022.Muri uyu muhango, ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwari buhagarariwe na Meya Rangira Bruno naho FERWACY ihagarariwe n’Umuyobozi wayo Murenzi Abdallah.
Meya Rangira yatangarije MUHAZIYACU ko bemeranyije ko isiganwa ry’amagare rya Gisaka Race rizajya riba buri mwaka, avuga n’inyungu ziri muri iki gikorwa ku batuye Akarere ka Kirehe.
Ati ” Ariya masezerano y’ubufatanye mu gutegura Gisaka Race. Harimo igice cyo kureba impano ku baturage bazava mu mirenge yose bazitabira icyiciro cy’abatangizi (amateur). Gufatirana uwo mwanya tukerekana ibyiza nyaburanga bw’akarere kacu. Uruhare rwacu ni ugufatanya na FERWACY gushaka ingengo y’imari ya kiriya gikorwa yava mu karere cyangwa abafatanyabikorwa bayo.”
Yakomeje ati ” Ni umwanya wo kwishimisha. Umukino w’Amagare ni mwiza. Ubushize abantu benshi baje kuwureba. Hanaza n’abashyitsi benshi bazamura ubukungu bw’akarere, abarara mu mahoteri, ibyo bagura mu maduka n’ahandi. Ni n’umwanya mwiza ku bifuza kuryitabira.”
Meya Rangira hari ibyo yasabye Abanya-Kirehe. Ati ” Turasaba abaturage kunoza uko twakira abashyitsi.” yavuze ko mu kwakira hari hitabiriye abagera kuri 200, ariko ko mu minsi iri imbere biteze ko umubare uziyongera kuko kuko bafite umwanya uhagije wo gutumira amakipe.
Yavuze ko hazaba ibikorwa bitandukanye muri icyo gihe cya Gisaka Race birimo ibitaramo, imurikabikorwa no guteza imbere ubukerarugendo bw’ Akarere ka Kirehe.
Uyu muyobozi yavuze ko n’ubwo umukino w’amagare utaramenyekana cyane muri ako gace, biteguye gufatanya n’uwashinga ikipe, bakamuba hafi.
Uko Gisaka Race iherutse kuba yagenze
Ku ya 1 Ukwakira 2022, Akarere ka Kirehe kakiriye isiganwa ry’amagare ryiswe ‘Gisaka Race’ ryaryoheye abo mu bice bitandukanye.
Imitegurire y’isiganwa yasabye imbaraga nyinshi mu bigaragara bijyanye n’uko Akarere ka Kirehe gaherereye kure y’Umujyi wa Kigali, byumvikanisha ko hateguwe ahacumbikirwa abaje mu isiganwa, ibibatunga ndetse n’ibindi byangombwa byose.
Kubw’ubufatanye bwa FERWACY, Akarere ka Kirehe n’abandi baterankunga batandukanye, isiganwa ryateguwe neza kandi ryitabirwa n’abafana buzuye ku mihanda ya Rusumo – Nyakarambi – Cyunuzi, bigaragaza urukundo n’urukumbuzi abanya-Kirehe bari bafitiye umukino w’amagare.
Gisaka Race ya mbere yegukanwe na Manizabayo Eric mu cyiciro cy’abagabo basiganwa ahareshya na Kilometero 102.8, mu bagore hatsinda Nzayisenga Valentine, mu ngimbi hatsinda Tuyizere Hashimu naho mu bangavu Nyirahabimana Claudette ahiga abandi.
Uretse kandi isiganwa ry’abakinnyi basanzwe mu makipe azwi na FERWACY, hanabaye isiganwa ryo gushaka abanyempano b’umukino w’amagare i Kirehe, ryegukanwa na Havugimana Emmanuel mu bagabo ndetse na Mukabikorimana Leatitia mu bagore.








