Imvura idasanzwe yiganjemo umuyaga n’urubura yaguye mu karere ka Gatsibo yashenye inzu 10 z’abaturage n’ibikoni bitatu, mu gihe ibindi bikorwaremezo birimo amashuri, isoko, ikigo kinyurwamo by’igihe gito(Transit center) n’imyaka y’abaturage na byo byangiritse.
Iyi mvura idasanzwe yaguye ku gicamunsi cyo kuwa 24 Ukwakira 2022, irimo umuyaga n’urubura rwinshi ikaba yarangirije cyane mu mirenge itatu ariyo Gatsibo, Gitoki na Kabarore yo mu karere ka Gatsibo
Imibare yakusanyijwe mu karere kose yerekana ko mu murenge wa Gatsibo mu kagari ka Mugera mu Mudugudu wa Rurama hasambutse ibisenge by’inzu enye n’igisenge cy’isoko rya mugera, Ikigo cy’inyurwamo by’igihe gito (transit center),ibyumba bine by’amashuri n’aho mu murenge wa Kabarore mu Kagari ka Marimba hasambutse inzu 6 y’abaturage n’ibikoni bibiri, ndetse na Gitoki hasambuka igikoni cy’ishuri cy’urwunge rw’amashuri rwa Mukarange
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarore Urujeni Consolée ufite abaturage benshi basenyewe, yavuze ko abasenyewe batuye mu kagari ka Marimba ariko bahawe ubutabazi bw’ibanze.
Yagize ati: “Imvura yibasiye mu kagari ka Marimba mu midugudu ibiri ndetse n’undi muturage umwe wo mu Kagari ka Kabeza mu mudugudu wa Mishenyi,abaturage basenyewe twabahaye ubutabazi bw’ibanze aho twagiye tureba abaturage bafite amazu abiri bakabatiza abandi abaturanyi babo bakabacumbikira, no kureba ko hari amabati yasigaye mazima kugira ngo turebe uko twatangira gusana.”
Yakomeje avuga ko hangiritse n’imyaka y’abaturage yiganjemo ibigori n’ibishyimo ariko ntibaramenya neza uko ahangiritse hangana, gusa ngo hari icyizere ko bishobora kongera kuzanzamuka.
Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard ubwo yatangizaga igihembwe cy’ihinga 2023A yashishikarije abaturage kugira ibwishingizi bw’ibihingwa kugira ngo ibiza nibiza bazabashe kubona ingurane z’ibyangiritse.
Kuwa 28 Nzeri 2022 nibwo haherukaga kugwa imvura nyinshi irimo umuyaga mu muri aka karere mu Murenge wa Kiramuruzi mu Kagari ka Nyabisindu aho yatwaye ibisenge by’ inzu z’abaturage bigera kuri barindwi, icyo gihe nabwo abagize imiryango bacumbikiwe n’abaturanyi.







