Polisi y’u Rwanda yamenyesheje abaturarwanda n’abashobora gukoresha imihanda yo mu Karere ka Kirehe by’umwihariko ko kubera isiganwa ry’amagare ryiswe ‘Gisaka Race’ ryateguwe n’Akarere ku bufatanye n’impuzamashyirahamwe y’uwo mukino mu Rwanda imihanda irimo uwa Cyunuzi-Rusumo irafungwa mu gihe riraba riri kuba.
Mu butumwa bwohererejwe abaturarwanda kuri telefoni Polisi yagize ati: “Kubera isiganwa ry’Amagare ryiswe ‘GISAKA RACE’ rizaba 01/10/2022, 10h-13h, muri Kirehe imihanda: Kirehe ku biro by’Akarere-Nyakarambi-Cyunuzi-Nyakarambi-Rusumo izaba ifunze.”
Umuhanda Cyunuzi-Rusumo usanzwe ukoreshwa cyane n’imodoka zitwara imizigo itandukanye ziva Tanzania n’izijyayo, izitwara abagenzi n’iz’abantu ku giti cyabo.
Biteganyijwe ko mu gihe iri riganwa riraba riri kuba abafite imodoka zabo bakenera kugenda mu Karere ka Kirehe berekeza ku Rusumo bashobora gukoresha umuhanda w’igitaka Cyunuzi-Nganda-Cyagasenyi, uca mu mirenge ya Gatore, Musaza na Kigarama. Naho imodoka nini zifite imizigo ziraba zihagaritswe ku kibuga kiri i Remera mu Karere ka Ngoma, n’i Kiyanzi mu Karere ka Kirehe.
Uko isiganwa rya ‘Gisaka Race’ riteguye
Mu kiganiro kihariye MUHAZIYACU yagiranye n’Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno yagarutse mu nshamake uko iri siganwa ry’amagare rigiye kuhabera ku nshuro ya mbere riteguye.
Yagize ati: “Kugeza ubu amakipe yo hirya no hino mu Gihugu y’abanyamuryango b’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare FERWACY bose baritabira, dufite n’abazava muri Congo-DRC, ariko tukagira n’ikindi kiciro cy’abatwara igare byo kwishimisha’ for fun’ buri murenge waduhaye abatwara amagare ku buryo biraba bishyushye rwose.”
Iriganwa riratangirira mu muhanda uri imbere y’ibiro by’Akarere ka Kirehe werekeza Nyakarambi ari naho riza gusorezwa.
Saa mbili za mugitondo hatangiriwe ku batwara igare ku buryo bwo kwishimisha, saa yine haratangira isiganwa ry’amagare bikorwa n’abagize umwuga, risozwa saa saba z’amanywa.
Meya Rangira yavuze ko icyo Abanyakirehe basabwa ari ukwakirana urugwiro abashyitsi no kurangwa n’ikinyabupfura,
Ati: “Icyo dusaba abaturage b’Akarere ka Kirehe ni ukwakira neza abashyitsi bacu babereke urugwiro, kuko nk’ubu ng’ubu amakipe yaje n’ababaherekeje dufite abakinnyi hafi 250 bari hano mu Karere ka Kirehe, baraza no gusura ibice bitandukanye. Turabasaba displine, amagare aba yihuta, ntibirunde mu muhanda, ariko turanakorana na Polisi n’urubyiruko rw’abakorerabushake kugira ngo bakurikirane iby’umutekano no kuyobora abaturage.”
Akarere ka Kirehe gatangaza ko ibikorwa nk’iri siganwa ry’amagare rya ‘Gisaka Race’, n’irindi gaherutse gutegura ry’umukino wa Volleyball ryiswe ‘Gisaka Open’ bigamije kugira ngo bizamure Akarere ka Kirehe mu buryo bwo gusurwa no kukamenyekanisha, kongera iterambere no kongera ubusabane mu baturage; kakaba kabitegura ku bufatanye n’inzego zibishinzwe ku rwego rw’Igihugu n’abafatanyabikorwa bako mu iterambere.
Inkuru bifitanye isano: Muri ‘Gisaka mu gitaramo’ hakomojwe ku iterambere Kirehe imaze kugeraho








