MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma : Gen. Mubarak yasabye urubyiruko guhaguruka rukarwana intambara irwugarije

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
28/12/2019
Maj. Gen. Mubarak Muganga, Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Iburasirazuba n'Umujyi wa Kigali. (Ifoto: Manishimwe N.)

Maj. Gen. Mubarak Muganga, Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Iburasirazuba n'Umujyi wa Kigali. (Ifoto: Manishimwe N.)

Maj. Gen. Mubarak Muganga, Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba yasabye urubyiruko rwo mu Karere ka Ngoma guhaguruka rukarwana intambara yo kurwanya ibiyobyabwenge.

Ni ibikubiye mu butumwa yatangiye mu Murenge wa Kibungo, nyuma y’Umuganda usoza ukwezi k’Ukuboza 2019, wari wanitabiriwe  n’abiganjemo urubyiruko.

Maj. Gen. Mubarak Muganga  yagize ati: “Mu Rwanda muri iyi minsi tubona  ibintu byinshi biva hakurya ya Kirehe, Kanyanga ziva hakurya ya Nyagatare n’ahandi, kandi ibyo biyobyabwenge biza bishakisha urubyiruko. Iyo ni intambara nk’urubyiruko mugomba kudufasha kurwana. Ubundi ibiyobyabwenge bifatwa n’abantu bihebye, ariko mwe [rubyiruko] mufite icyizere cyo kubaho, nta mpamvu yo kwiheba.”

Maj. Gen. Mubarak yanasobanuriye urubyiruko ko rubaswe n’ibiyobyabwenge nta terambere ryagerwaho kuko ari rwo mbaraga z’igihugu, ahubwo byaba intandaro zo kuba umutekano wahungabanywa  mu buryo bworoshye; arusaba  ubufatanye butajenjetse  mu kubihashya.

Mu Karere ka Ngoma habarurwa abantu bari mu kiciro cy’urubyiruko basaga ibihumbi 90.

Umukozi ufite  urubyiruko mu nshingano mu Karere ka Ngoma Rutagengwa Jean Bosco, yabwiye  MuhaziYacu  ko mu gukumira ibiyobyabwenge mu rubyiruko, hakorwa ubukangurambaga.

Ati: “Dushyira imbaraga mu gukora ubukangurambaga bwo kwereka urubyiruko ububi bw’ibiyobyabwenge, tukanarusaba ubufatanye mu kubikumira. Tubikora ku buryo buhoraho cyane cyane mu mashuri no mu muryango nyarwanda muri rusange.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu  Ntara y’Iburasirazuba  rugaragaza  ko  mu byaha bine  byo kwirindwa cyane  muri iyi ntara ku  isonga  haza  icy ’ibiyobyabwenge, hagakurikiraho ibyaha byo gusambanya abana ku gahato, ubujura, no gukubita no gukomeretsa.

Mu biyobyabwenge bigaragara mu Ntara y’Ibirasirazuba harimo inzoga zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga zigaragara cyane cyane mu bice bya Nyagatare, Urumogi n’inzoga  zitemewe zengwa n’abaturage rwihishwa (harimo nk’izo bita Bareteta, Igikwasiteri n’Umumanurajipo); n’ibindi.

Ingingo ya 263 y’Itegeko no 68/ 2018, ryo kuwa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ibihano birimo n’igifungo cya burundu n’ihazabu, ku  muntu  wahamijwe n’urukiko  ibyaha birimo gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Nyagatare: Polisi yahaye abaturage ubumenyi bw’ibanze ku kwirinda inkongi
Amakuru

Nyagatare: Polisi yahaye abaturage ubumenyi bw’ibanze ku kwirinda inkongi

03/11/2026
Abantu 11 bafatiwe mu bujura bw’insinga z’amashanyarazi za miliyoni 20Frw
Amashanyarazi

Abantu 11 bafatiwe mu bujura bw’insinga z’amashanyarazi za miliyoni 20Frw

03/11/2026
Abasirikare 254 ba Santarafurika basoje imyitozo idasanzwe y’igisirikare mu Rwanda
Umutekano

Abasirikare 254 ba Santarafurika basoje imyitozo idasanzwe y’igisirikare mu Rwanda

03/11/2026
Minisitiri Habimana yasabye Aba-DASSO gukorana n’abaturage mu gukumira ibyaha
Inkuru z'ingenzi1

Minisitiri Habimana yasabye Aba-DASSO gukorana n’abaturage mu gukumira ibyaha

29/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Mu bangavu 300 batewe inda muri uyu mwaka abagabo 23 nibo bamaze gukatirwa

Ngoma: Mu bangavu 300 batewe inda muri uyu mwaka abagabo 23 nibo bamaze gukatirwa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU