Kuri uyu wa 16 Nzeri mu Isantere ya Kabarore habereye igikorwa cyo gutanga amaraso ku babishaka, bamwe mu bayatanze bavuga ko basobanukiwe ko kuyatanga ari uguha ubuzima abarwayi baba bayakeneye.
Mu Rwanda igikorwa cyo gutanga amaraso kigenda kiba hirya no hino mu gihugu aho umuntu atanga amaraso kubushake bwe.
Bamwe mu bayatanze mu karere ka Gatsibo bavuga ko gutanga amaraso ari igikorwa cy’ubutabazi kuko iyo ugeze kwa muganga ugasanga abantu bayakeneye nawe uhita ugira umutima w’ubutabazi.
Bamwe mu bo MUHAZIYACU yaganirije bavuga ko impamvu batanga amaraso ari uko bazi umumaro wo kuyatanga kandi nabo hari ubwo bishobora kuba ngombwa ko bayakenera.
Bakomeje bavuga ko gutanga amaraso ari ugutanga ubuzima kuko indembe ziba ziyakeneye ari nyinshi kandi ko kuyatanga ntacyo bitwara uyatanze kuko baba bamupimye.
Mukamana Jane ni umubyeyi utuye mu murenge wa Kabarore avuga ko gutanga amaraso abantu bagakwiye kubigira nk’umuco kuko indembe ziba ziyakeneye ari nyinshi adatanzwe nta handi yava.
Yagize ati: “Ubundi gutanga amaraso abantu twagakwiye kubigira umuco niba bishoboka ko wayatanga ukayatanga kuko abayakeneye ni benshi kwa muganga, ejo cyangwa ejo bundi nanjye nshobora kujyayo nkakenera ubwo butabazi.”
Undi na we yagize ati: “Nge nanyuze hano mbonye bari gutanga amaraso mpita njya kuyatanga kuko nziko agirira umumaro abantu benshi gutanga amaraso ni igikorwa cyiza buri munyarwanda wese yagakwiye gukora kuko abayakeneye ntahandi bayakura usibye muri twe, ubu se twanze kuyatanga igihugu cyayakura he?nibyiza rero ko twayatanga tugafasha abababaye.”
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC gishishikariza abantu gutanga amaraso kenshi mu mugambi wo gutabara abashobora kwisanga mu kaga ko kubura amaraso ahagije.
RBC kandi ivuga ko umuntu wese uri hagati y’imyaka 18 na 60 yemerewe gutanga amaraso kandi uko imyaka igenda ishira, abitabira gutanga amaraso bagenda biyongera bitewe n’uko benshi bamaze gusobanukirwa akamaro ko gutanga amaraso.
Kugeza ubu amaraso akenerwa mu bitaro aboneka ku kigero cya 98%, muri uyu mwaka wa 2022 abantu babarirwa mu 60,000 nibo babarurwa ko batanga amaraso mu gihugu.
Umuntu utanga amaraso abanza gupimwa niba afite ubuzima bwiza, niba afite ibiro biri hejuru ya 50, kuba yujuje imyaka isabwa, kuba atarwaye indwara zaduza n’ibindi.







