MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Abashoferi 54 bahawe inkunga yo kubafasha muri ibi bihe bya COVID-19

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
01/04/2020
Abashoferi b'i Kayonza na Rwamagana bahawe ingoboka

Abashoferi b'i Kayonza na Rwamagana bahawe ingoboka

Ubuyobozi bwa Koperative yo gutwara abagenzi mu turere ka Kayonza na Rwamagana “Kayonza Transport Cooperative” bwatangiye igikorwa cyo guha inkunga y’ingoboka abanyamuryango 54.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 1 Mata 2020, buri umwe yahawe  ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda  mu rwego rwo kubafasha n’imiryango yabo muri iyi minsi Isi yugarijwe n’Icyorezo cya COVID-19.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko bari babayeho nabi kuko ngo ihagarikwa ry’akazi kabo ryabatunguye bamwe badafite na make bizigamye.

Ingabire Joellia yagize ati “Twari tubayeho nabi bamwe tutanasohoka ngo tugere hanze, imibereho ntabwo byari byiza kuko kujya mu isoko ntabwo byari byoroshye bitewe n’ubushobozi, ariko koperative yacu yatwibutse iduha amafaranga, ubu ndabasha kwikenura abana babone ibyo kurya. Bari basigaye barya rimwe ku munsi ariko ubu bagiye kujya barya kabiri.”

Yakomeje avuga ko bitari biboroheye kubona ibibatunga ngo kuko benshi muri bo baryaga ari uko imodoka zabo zakoze. Nyamara zikaba zarahagaritswe guhera ku itariki ya 22 Werurwe.

Ndanda Hassan we yagize ati “ Turishimye cyane ni ibyerekana ko kuba muri koperative ari byiza cyane, twari tubayeho nabi pe, amafaranga yose twari twarizigamye yari yarashize none turashimira ubuyobozi bwa koperative yacu itwibutse ikaduha amafaranga y’ingoboka yo kudufasha gutunga imiryango yacu.”

Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zahagaritswe gukora ingendo guhera tariki ya 22/03/2020 mu Rwanda mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya COVID-19

Niyitegeka Eliezer uyobora iyi koperative y’abatwara imodoka mu turere ka Kayonza na Rwamagana, yavuze ko igitekerezo cyo gufasha abanyamuryango bayo bakigize nyuma yo kubona ko ubuzima babagamo busa n’ubutoroshye.

Ati “Umunyamuryango wacu asanzwe atanga umusanzu w’amafaranga 300 ku munsi, ariko kuva iki cyorezo giteye ubuzima bwarahagaze. Rero twabafashije ari nko kubitura no kubafasha gukomeza gutunga imiryango yabo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange Kagabo Jean Paul yashimiye inkunga yahawe abashoferi avuga ko bifashije umurenge ngo kuko bari bari mu bo bashakiraga imfashanyo.

Ati “Iyo tugize amahirwe tukabona koperative ifasha abanyamuryango bayo natwe biradufasha cyane,  kuko turahita tubavana mu mibare y’abo twasabiraga imfashanyo twongeremo abandi baturage batishoboye.”

Yakomeje asaba andi makoperative kuyireberaho bakagoboka abanyamuryango bayo mu rwego rwo kubawirinda imibereho mibi.

Uretse iyi koperative yatanze inkunga y’ingoboka ku banyamuryango bayo, bamwe mu baturage batishoboye bo mu Murenge wa Mukarange nabo bahawe umuceri, kawunga n’ibindi biribwa bibafasha muri ibi bihe.

Kuri ubu mu Rwanda umubare w’abamaze kwandura icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus ni 75.

Kuva umurwayi wa mbere agaragaye hashyizweho ingamba zirimo gufunga imipaka, abantu badafite ibikorwa byihutirwa basabwa kuguma mu ngo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Ibimenyetso bya kwereka ko wacyanduye ni ukugira umuriro mwinshi, kurwara ibicurane, guhumeka bigoranye, kubabara umugogo n’ibindi. Uwibonyeho ibi bimenyetso asabwa guhamagara 114 bakabasanga mu rugo mu rwego rwo kwirinda gukomeza kugikwirakwiza.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Kayonza

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026
Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026
Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza
Amakuru

Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza

09/10/2026
Urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, 95% ni ukubera ibiyobyabwenge
Urubyiruko

Urubyiruko ruri mu bigo ngororamuco, 95% ni ukubera ibiyobyabwenge

08/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Abantu 44 baturutse mu mahanga bari mu kato

Ngoma: Abantu 44 baturutse mu mahanga bari mu kato

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU