MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Umusaruro w’amata ntiwagabanutse kubera COVID-19

Ayabo ArthurYanditswe na Ayabo Arthur
31/03/2020
Umukamo w’amata i Nyagatare ntiwagabanutse kubera COVID-19

Umukamo w’amata i Nyagatare ntiwagabanutse kubera COVID-19

Aborozi bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyagatare  barishimira ko umusaruro w’amata utagabanutse, nubwo Icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus cyatumye  hari byinshi mu bikorwa bihuriza hamwe abantu benshi bigabanuka.

Ibi barabivuga mu gihe  tariki ya 14 u Rwanda rwagaragayemo umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya COVID-19. Kuri ubu abagera kuri 75 ni bo Minisiteri y’Ubuzima  igaragaza ko bamaze kugaragaza ibimenyetso ko bacyanduye.

Mu gihe Leta yashyizeho ingamba zo guhagarika ibikorwa bihuriza abantu benshi hamwe nk’amasoko, insengero, gare n’ibindi  mu gihe k’iminsi 14,  bamwe mu borozi baganiriye na Radio Rwanda bagaragaje ko izo ngmba  zitakomye mu nkokora ibikorwa by’ubworozi by’umwihariko  ibijyanye n’umukamo.

Hodari Gerard wororera mu Murenge wa Rwempasha, usanzwe agemura litiro zisaga 200 ku munsi avuga  ko kuri ubu mbere yuko bakama babanza gukaraba intoki ndetse bakanoza icebe ry’inka mu rwego rwo gusigasira ubuziranenge bw’amata baba bagiye gukama.

Akomeza avuga ko iyi suku n’ubundi bari basanzwe bayikora mu rwego rwo gukama amata meza kandi yizewe.

Yongeyeho ati “ Mu by’ukuri nta kibazo turagira, turasenga cyane ngo ntikizanabe kuko umukamo wacu uragenda amakoperative akawakira neza, turishyurwa neza;  nta kibazo turagira kubera iki cyorezo.”

Undi mworozi we yagize ati “ Isuku twari dusanzwe tuyifite ariko noneho yabaye akarusho, mwabibonye ko umuntu aza akabuganiza akajya ku ruhande agakaraba.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian we asaba aborozi gukomeza kwimakaza isuku mu rwego rwo kwirinda COVID-19  kandi bakanarinda abashumba babo kugendagenda.

Yagize ati “Cyane cyane ahantu dukusanyiriza amata ni ahantu hahurira abantu benshi, urwo rujya n’uruza rw’abantu aho umuntu ahurira n’abandi akwiriye gusigamo intera mu kwirinda.”

Ku makusanyirizo 16 abarizwa mu Karere ka Nyagatare buri munsi hakusanyirizwa litiro ibihumbi 100 z’amata.

Akarere ka Nyagatare kabarurwamo inka zirenga ibihumbi 100 kakaba kamwe mu dutanga umukamo mwinshi mu gihugu.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Nyagatare

UMWANDITSI

Ayabo Arthur

Ayabo Arthur

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi1

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Abashoferi 54 bahawe inkunga yo kubafasha muri ibi bihe bya COVID-19

Kayonza: Abashoferi 54 bahawe inkunga yo kubafasha muri ibi bihe bya COVID-19

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU