Urubyiruko 180 rwo mu Karere ka Gatsibo rurimo uruba mu nkambi ya Nyabiheke ndetse n’uruyituriye rwigishijwe imyuga rwahawe ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 144 Frw ruvuga ko rugiye kubibyaza umusaruro.
Ibi bikoresho babihawe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gicurasi 2022, babihabwa na Croix Rouge y’u Rwanda ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga wa Croix Rouge.
Abahawe ibikoresho ni abize ubutetsi,gukwirakwiza amazi ,ubudozi, ubwubatsi no gutunganya imisatsi bose hamwe bakaba ari 180. Bavuze ko bagiye kubibyaza umusaruro kugira ngo biteze imbere.
Manishimwe Gerardine wize ubutetsi avuka ko ibikoresho yahawe bigiye ku mufasha kwiteza imbere mu gasantere atuyemo.
Yagize ati: “Ibikoresho bigiye kumfasha kwiteza imbere kuko iwacu aho ntuye nta resitora imeze neza ihari ,ariko kubera nize ubutetsi ngiye gushinga resitora mu mudugudu w’iwacu ku buryo aba kiriya bazajya babona ibyo kurya bimeze neza kandi babibone ku gihe.”
Mukeshimana yakomeje agira ati” Kubona resitora byarikibazo niyarihari ubona ko idafatika neza ariko nkanjye nk’umuntu wabyize ngiye kubikora kandi nzabikora neza ,kwiga guteka nabishatse kera ngize amahirwe Croix Rouge iradufata niga guteka, kuri twebwe ni igisubizo.”
Muganwa Eugene ni impunzi akaba urubyiruko yize ibijyanye no gukwirakwiza amazi avuga ko yabyize bitewe nuko yabonaga ababizi aribake kandi azabikora bika muteza imbere n’umuryango we yagize,
Ati “Nabonaga abazi ibyo gukwirakwiza amazi aribake ,kuba ari bake rero byatumye ntekereza ku byiga kuburyo umuturage urihafi yange ushaka gushyira amazi mu nzu bitazamugora ajya gushaka abandi kandi ndi hafi ye, ibikoresho bampaye bizamfasfa gukorera amafara antunge n’umuryango wange.”
Mukandekezi Francoise ni Visi Perezidante wa Croix Rouge avuga ko intego bafite ari ugufasha abagenerwabikorwa kwigira bijyanye na politiki y’u Rwanda yo kwishakamo ibisubizo.
Yagize ati“ Kugira ngo tugire abaturage bigira kuri politiki y’igihugu cyacu ,yuko tugomba kwigira n’abaturage baturiye inkambi ndetse n’impunzi umuco wo kwigira bakawutangira hakiri kare,impuzi zafashijwe nazo ziratangira kumva ko zigombagufasha abandi.”
Habinshuti Philipe ni umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ubutabazi , yavuze ko imishinga nk’iyi ariyo Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga ,asaba abagenerwabikorwa bayo kurushaho kuyibyaza umusaruro baba abaturage b’impunzi ndetse n’abatari impuzi.
Ati “Ibi rero ni bimwe mu bikorwa bigaragara byatewe inkunga na Croix Rouge ariko ni biza byunganira ibisanzwei bihari bya Leta y’u Rwanda cyane cyane binyura mu mushinga witwa jyambere ahakorwa ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere no gufasha impunzi ndetse n’abaturage baturanye nazo baza kiriye.”
Muri uyu mwaka Croix Rouge y’u Rwanda yoshoye miliyoni zisanga 240 mu mishinga ihurije hamwe impunzi zo mu nkambi ya Nyabiheke mu karere ka Gatsibo n’iya Mahama mu karere ka Kirehe n’abanyarwanda bazituriye.







