Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe butangaza ko udusozi twa Nyarubuye dutatse amabuye manini turi guteganyirizwa gushyirwa mu bice nyaburanga bizajya bisurwa na ba mukerarugendo,
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno mu kiganiro n’ Itangazamakuru kuri uyu wa 16 Werurwe yagarutse ku cyo bateganyiriza ubwiza nyaburanga bugaragara ku misozi mito iri mu bice by’aka karere irimo nk’uwa Nyarutunga, mu Murenge wa Nyarubuye,
Yagize ati: “Dufite ibice nyaburanga byinshi, ibyo navuga ni kiriya kibaya cy’Akagera, hari imisozi ifite amabuye, hari amasumo ya Rusumo, hari ibiyaga, turi gukorana RDB(Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere) tureba ngo ni iki twakora hano, ni hehe hakenewe ishoramari haba amahoteli, haba ibikorwaremezo, kugira ngo bihuze n’ibi bice nyaburanga.”
Meya Rangira akomeza avuga ko bo nk’ubuyobozi bw’akarere batangiye gushishikariza ababishoboye, gushyira muri ibi bice amarisitora meza cyane cyane ahegereye ibiyaga.
Akarere ka Kirehe gafite umwihariko w’ubwiza butatse imisozi iriho amabuye manini y’ibitaro, igaragara cyane mu bice by’Imirenge ya Kigina, Nyarabuye na Nasho.
MUHAZIYACU twabahitiyemo amwe mu mafoto agaragaza ibitare by’i Nyarutunga mu Murenge wa Nyarubuye







