Mu kigo cy’ishuri ribanza EP Bugera mu Murenge wa Remera hari Club y’abana batojwe kurwanya COVID-19; bakaba ari bo bagenzura ko bagenzi babo buhahiriza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.
Ishuri ribanza rya Bugera, riherereye mu Mudugudu wa Gisunzu mu Kagari ka Bugera, Umurenge wa Remera. Muri buri cyumba cy’ishuri kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatandatu harimo abana babiri bashinzwe gukangurira bagenzi babo kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera no gukaraba intoki.
Hari bamwe mu bana b’abakorerabushake baganiriye n’Umunyamakuru wa MUHAZIYACU basobanura uko batojwe umuco wo kurwanya COVID-19,
Hagenimana Jean Bosco ati: “Ndi umukoranabushake mu ishuri ryacu mu kurwanya COVID, bagenzi banjye mbashishikariza guhana intera kwambara agapfukamunwa neza, bagakaraba intoki neza n’amazi meza arahari muri za kandagira ukarabe”
Aba bana bemeza ko ibyo bigishwa ku ishuri, banabyigisha abo mu rugo iwabo nk’uko bivugwa na Mbabazi Gloria yagize ati: “Mbwira n’ababyeyi banjye ko buri muntu wese uje mu rugo agomba kuba yambaye agapfukamunwa neza bagashyira n’amazi meza hafi aho.”
Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ribanza rya Bugera Murorenkwere Beatrice yemeza aba bana babafasha mu rugendo rwo kurwanya COVID-19,
Yakomeje agira ati: “Aba bana twabatoje umuco wo kurwanya COVID-19 bubahiriza amabwiriza, icyiza cyabyo ni uko bikorwa n’abanyeshuri ubwabo, ikidushimisha ni ukubona abana ubwabo bahwitura bagenzi babo.”
Ikigo cy’amashuri abanza EP Bugera gifite abanyeshuri 862, ni ikigo gishya kiri mu biherutse kubakwa mu rwego rwo kurwanya ubucucike mu mashuri.







