MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

U Rwanda rwiyemeje kugabanya igwingira rikava kuri 33% rikagera kuri 18% bitarenze 2024

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
17/03/2022

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yatangaje ko u Rwanda ruri gukora uko rushoboye ngo rugabanye igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu bave kuri 33% kuri ubu bagere kuri 18% mu mwaka wa 2024

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza ubwo yatangizaga ku mugaragaro imishinga ibiri irimo uwa Gikuriro kuri bose, ndetse n’uwiswe ‘Isoko y’ubuzima’ yitezweho gufasha Leta mu kurwanya igwingira; ikanayifasha mu kwegereza abaturage amazi meza.

Iyi mishinga yombi yatewe inkunga na Leta zunze Ubumwe za Amerika ibinyujije muri USAID ikaba yaratanze miliyari 59 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu mu bikorwa bizakorerwa mu turere icumi aritwo: Kayonza, Ngoma, Nyabihu, Nyanza, Kicukiro, Nyarugenge, Rwamagana, Burera, Rulindo na Nyamasheke.

Mu gutangiza ku mugaragaro iyi mishinga, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, yagize ati: “Ubuzima n’imibereho myiza by’Abanyarwanda ni ingenzi, leta yacu iha agaciro, tukaba twishimiye umusanzu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gukomeza gufasha muri urwo rugendo.”

Minisitiri Ngamije yavuze ko kuri ubu abana bagwingiye bangana na 33% ariko ko Leta yihaye intego zo kugabanya uwo mubare ukagera kuri 18%,

Uhagarariye Ambassade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Deborah MacLean we yagize ati: “Imishinga ya Gikuriro kuri bose n’Isoko y’Ubuzima ijyanye na politiki ndetse n’ingamba za Leta y’u Rwanda yo guteza imbere imirire n’imikurire myiza y’abana, ingimbi, abafite ubumuga, abagore ndetse n’imiryango. Iyi mishinga yombi izongera ubushobozi, iteze imbere imiyoborere ndetse n’imikoranire mu nzego zitandukanye mu turere icumi aho izakorera.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko uturere dutatu two mu Ntara ayoboye twiteguye kubyaza umusaruro bimwe mu bikorwa bizahakorerwa. Yijeje USAID n’abazashyira mu bikorwa iyi mishinga imikoranire myiza igamije gutuma umuturage agerwaho na serivisi nziza.

Ku rwego rw’Igihugu, igwingira mu bana riri kuri 33.1% nk’uko bigaragara mu ibarura ry’ abaturage n’ imibereho myiza ryo mu mwaka wa 2020 (DHS 2020).

Umushinga Gikuriro kuri bose mu gihe cy’imyaka itanu uzashyirwa mu bikorwa, uzongera ubushobozi, uteze imbere imiyoborere ndetse n’imikoranire mu nzengo zitandukanye mu kuzamura imirire myiza, n’imbonezamikurire y’abana bato, kongerera ubumenyi imiryango ndetse n’ubushobozi hagamijwe guteza imbere imibereho myiza n’imbonezamikurire ku bana aho umushinga uzakorera.

Biteganijwe ko uyu mushinga uzagera ku bana 725,000 bari munsi y’imyaka itandatu, abagore 820,000 bari mu kigero cy’uburumbuke, ndetse n’abantu 49,305 bafite ubumuga.

Isoko y’Ubuzima wo mu gihe kingana n’imyaka itanu uzagera ku bantu 120,000 ubafashe kugera kuri serivisi z’ibanze zijyanye no kubona amazi meza yo kunywa, uzagera ku bantu 100,000 bazafashwa kubona serivisi z’ibanze z’isuku n’isukura, naho abantu 96,000 bahabwe serivisi zisumbuyeho hifashishijwe serivisi zisanzweho zijyanye no kubona amazi meza yo kunywa.

Dr. Ngamije Daniel Minisitiri w’Ubuzima
Minisitiri Dr. Ngamije na Deborah MacLean wari Uhagarariye Ambassade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka KayonzaAkarere ka NgomaIntara y'Iburasirazuba

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Guverineri Rubingisa yasabye abagore b’i Gatsibo kwita cyane ku nshingano za kibyeyi
Abagore

Guverineri Rubingisa yasabye abagore b’i Gatsibo kwita cyane ku nshingano za kibyeyi

22/08/2026
Kirehe yongeye kuza ku isonga mu mitsindire y’ibizamini bya Leta
Uburezi

Kirehe yongeye kuza ku isonga mu mitsindire y’ibizamini bya Leta

20/08/2026
Ubuvumvu bwahinduriye ubuzima ab’i Gahara bahoze mu ngeso mbi
Ubworozi

Ubuvumvu bwahinduriye ubuzima ab’i Gahara bahoze mu ngeso mbi

19/08/2026

Ibitekerezo 1

  1. Gasinzigwa Alexis says:
    4 years yahise

    Muraho! Ntuye mu Karere ka Ngoma ndi Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu Bafite ubumuga kurwego rw’Umurenge. Kuri uyu Mushinga nti mwampamo Akazi? 0788536559.
    Murakoze

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Bamwe mu bakorera mu gakiriro bafite ikibazo cyo kubura abakiriya

Gatsibo: Bamwe mu bakorera mu gakiriro bafite ikibazo cyo kubura abakiriya

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU