MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: COVID-19 n’amapfa yibasiye ibice by’Akarere biri mu bizatuma abacuruzi batunguka muri iyi minsi mikuru

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
25/12/2021

Bamwe mu bacuruzi bo mu Mujyi wa Nyamata bavuga ko batiteze kunguka muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani bitewe nuko abaturage ari nabo bakiriya babo bahuye b’ibihe bibi birimo amapfa yatewe n’izuba bityo ntibeze na Covid19.

Ibibazo by’amapfa byavuzwe no mu bindi bice by’Intara y’Iburasirazuba byatewe n’uko mu gihembwe cy’ihinga 2022A imvura yabaye nke, bigatuma na Leta ifata ibyemezo birimo no kugoboka bamwe mu baturage bagizweho ingaruka bahabwa ibiribwa,

Naho Icyorezo cya Covid-19 ubu kimaze imyaka ibiri cyadutse mu isi, cyaje no kugera mu Rwanda kuva muri Werurwe 2020 kandi muri iyo myaka yose cyagiye kizambya byinshi mu bijyanye n’ubuzima n’ubukungu; kuko nk’ubucuruzi ntibugikorwa nk’uko byakorwaga mbere.

Abacuruzi MUHAZIYACU yavuganye na bo mu Karere ka Bugesera baragaragaza uko izo mpamvu ebyiri zigira ingaruka ku kazi kabo,

Nsanzumuhire Thierry, acuruza ibiribwa mu isoko rya Nyamata, avuga ko muri iyi minsi mikuru batigeze batekereza ko bazunguka bitewe nuko ibihe abacuruzi ndetse n’abaguzi babo barimo bitoroshe.

Ati: “Kubera ibihe bya Covid 19 turimo bitoroshye na gato, ukongeraho y’uko muri iyi ‘season’ abahinzi batazaruye kubera ibihe by’amapfa byatwibasiye, turabona ko nta mafaranga afatika tuzakura muri iyi minsi mikuru.”

Muhizi Patrick, na we ni umucuruzi mu Mujyi wa Nyamata akaba anahagarariye abikorera mu Murenye wa Nyamata,  avuga ko muri ibi bihe bitoroshye ko bazacuruza neza muri iyi minsi mikuru bitewe n’uko ubukungu bwahungabanye,

Ati: “Ntabwo byoroshye; ubukungu bwarahungabanye kandi murabizi ko umucuruzi ahanini abona amafaranga ari uko n’umuturage hari ayo yabonye; ubuhinzi iyo bwagenze neza amafaranga aba ahari.”

“Uyu munsi rero amafaranga ntayahari kuko abahinzi bararumbije. Ikindi kandi muri ibi bihe biragaragara ko abacuruzi bari gukora amasaha make kubera kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.”

Uretse mu Karere ka Bugesera, ibibazo by’amapfa mu Ntara y’Iburasirazuba mu mpera za 2021 byibasiye ibice by’uturere twa Kirehe, Gatsibo, na Ngoma n’ahandi; bamwe mu batuye muri ibyo bice bakaba barahawe ibiribwa.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka BugeseraCOVID-19Intara y'Iburasirazuba

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Abaturage 55 batemera kwikingiza basanzwe mu rugo rumwe basenga

Kayonza: Abaturage 55 batemera kwikingiza basanzwe mu rugo rumwe basenga

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU