Umuyobozi w’ishami rya Sosiyete itanga amashanyarazi(REG) mu Karere ka Kirehe yavuze ko batarabasha kumenya icyatumye imirenge umunani muri 12 igize Akarere ka Kirehe ibura umuriro w’amashanyarazi amasaha ane, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.
Ni umuriro wo ku muyoboro munini wabuze ahagana saa kumi z’umugoroba kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ukwakira 2021 ubura mu mirenge umunani yo muri aka Karere yiganjemo ibarizwamo igice cy’umujyi n’indi bihana imbibi.
Umuyobozi wa REG ishami rya Kirehe, Mupenzi Theogene aganira na MUHAZIYACU, yavuze ko batarabasha kumenya icyateye iri bura ry’umuriro.
Ati: “Ntabwo turamenya ahari ikosa turacyarimo gushakisha gusa mukanya twaza kubwira abantu icyabiteye nitukimenya, umuriro ntabwo wabuze mu Karere kose ariko imyinshi wabuze, wabuze mu mirenge umunani.”
Uyu muyobozi yasabye abaturage kubihanganira ngo kuko kugeza ubu bakiri gushakisha icyaba cyateye iri bura ry’umuriro mu mirenge umunani yizeza abaturage ko bari buhagarike gukora ari uko umuriro ubonetse.
Ati :“Ku bubi n’ubwiza abaturage bagomba kurara bacanye turakomeza dushakishe icyabiteye.”
Akarere ka Kirehe ni kamwe mu twagejejwemo umuriro w’amashanyarazi mu myaka mike ishize kuko ipoto rya mbere ryahagejejwe mu mwaka wa 2010.
Kuva saa kumi zo kuri uyu wa Kabiri ubwo umuriro w’amashanyarazi wagendaga abaturage benshi bakomeje kwijujuta bitewe ngo nuko wabahombeje ibintu bitandukanye, n’ahenshi ibikorwa by’ubucuruzi bifunga saa kumi n’ebyiri kubera umwijima ndetse bamwe binubiraga ko uri kubashitura ko uje; bacana ugahita uzima.






