MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: REG yananiwe kumenya icyatumye imirenge umunani ibura umuriro w’amashanyarazi amasaha ane

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
05/10/2021

Umuyobozi w’ishami rya Sosiyete itanga amashanyarazi(REG) mu Karere ka Kirehe yavuze ko batarabasha kumenya icyatumye imirenge umunani muri 12 igize Akarere ka Kirehe ibura umuriro w’amashanyarazi amasaha ane, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.

Ni umuriro wo ku muyoboro munini wabuze ahagana saa kumi z’umugoroba  kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ukwakira 2021 ubura mu mirenge umunani yo muri aka Karere yiganjemo ibarizwamo igice cy’umujyi n’indi bihana imbibi.

Umuyobozi wa REG ishami rya Kirehe, Mupenzi Theogene aganira na MUHAZIYACU, yavuze ko batarabasha kumenya icyateye iri bura ry’umuriro.

Ati: “Ntabwo turamenya ahari ikosa turacyarimo gushakisha gusa mukanya twaza kubwira abantu icyabiteye nitukimenya, umuriro ntabwo wabuze mu Karere kose ariko imyinshi wabuze, wabuze mu mirenge umunani.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kubihanganira ngo kuko kugeza ubu bakiri gushakisha icyaba cyateye iri bura ry’umuriro mu mirenge umunani yizeza abaturage ko bari buhagarike gukora ari uko umuriro ubonetse.

Ati :“Ku bubi n’ubwiza abaturage bagomba kurara bacanye turakomeza dushakishe icyabiteye.”

Akarere ka Kirehe ni kamwe mu twagejejwemo umuriro w’amashanyarazi mu myaka mike ishize kuko ipoto rya mbere ryahagejejwe mu mwaka wa 2010.

Kuva saa kumi zo kuri uyu wa Kabiri ubwo umuriro w’amashanyarazi wagendaga abaturage benshi bakomeje kwijujuta bitewe ngo nuko wabahombeje ibintu bitandukanye,  n’ahenshi ibikorwa by’ubucuruzi bifunga saa kumi n’ebyiri kubera umwijima ndetse bamwe binubiraga ko uri kubashitura ko uje;  bacana ugahita uzima.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka KireheREG

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Abarimu 63 babaye indashyikirwa ku rwego rw’Akarere bahawe ibihembo

Bugesera: Abarimu 63 babaye indashyikirwa ku rwego rw’Akarere bahawe ibihembo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU