Mu rwego rwo kurushaho kwegereza amazi meza abaturage, nk’uko biri mu ntego z’Akarere ka Gatsibo, ku bufatanye n’umushinga Jya Mbere uterwa inkunga na Banki y’Isi, ukorera muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), hari kwagurwa umuyoboro w’amazi y’isoko ya Gihengeri igice cyawo cya kabiri.
Biteganyijwe ko imirimo yo kwagura uyu muyoboro izatwara asaga miliyari 1 na miliyoni 497 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu muyoboro wa Gihengeri watangiye kubakwa mu mwaka wa 2016. Ubu ukaba utanga amazi ku baturage bagera ku bihumbi 55 bo mu mirenge ya Ngarama, Nyagihanga, Gatsibo, Kabarore ndetse n’umurenge wa Gitoki.
Biteganyijwe ko igice cya kabiri cy’uyu muyoboro nikirangira uzatanga amazi meza ku baturage b’Akarere ka Gatsibo na Nyagatare.
Uyu mushinga kandi uje wunganira undi mushinga munini w’uruganda rw’amazi rwa Muhazi ruri kugana ku musozo, rwitezweho kuzaba rufite ubushobozi bwo gutanga nibura amazi angana na metero kibe ibihumbi 12,000 ku baturage bagera 327,714 bo mu Karere ka Gatsibo, ndetse n’abagera 220,853 bo mu Karere ka Kayonza.
Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko amazi akiri ikibazo aho batuye bakivoma amazi y’ibishanga, kandi ko mu gihe cy’izuba bigorana kuyabona, bakavuga ko biteze igisubizo kuri uyu mushinga wa Gihengeri.
Mukeshimana Annonciata utuye mu Kagari ka Kigasha mu Murenge wa Ngarama, yagize ati: “Aho dutuye tunywa amazi mabi, amashuri y’abana aratwegereye ariko nta mazi dufite, usanga turi kujya mu bishanga kandi naho mu gihe cy’izuba kuyabona ntabwo byoroshye, ikibazo cy’amazi nicyo kitugora hano, uwo mushinga wa Gihengeri turawutegereje hashize igihe batubwira ko tuzabona amazi bibaye vuba byadufasha cyane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard, avuga ko bari gukora uko bashoboye kugira ngo byibuze umuturage abone amazi ku buryo bumworoheye, ugiye kuvoma ntarenge metero 400 avuye aho atuye.
Aragira ati: “Ntabwo twari twagera ku rwego twifuza ku bijyanye n’amazi mu baturage bacu,turi ku kigereranyo kiri hejuru ya 80%. Ubu dufite imishinga itandukanye turimo gutunganya, harimo uruganda rw’amazi rwa Muhazi ruri mu mirimo isoza, umushinga w’isoko y’amazi ya Gihengeri iyo mishanga izadufasha gutuma abantu babona amazi ku kigero cya 100%, ku buryo nta muturage ugomba gukora urugendo rurenze metero 400 ku bantu bataragira ubushobozi bwo kugeza amazi mu ngo zabo, umuntu ugiye ku ivomero akaba atahamara iminota irenze 30 ategereje amazi.”
Kuri ubu mu Karere ka Gatsibo, abaturage bagerwaho n’amazi meza bari ku gipimo cya 87%. Biteganyijwe ko muri gahunda y’ibikorwa y’Akarere y’imyaka itanu mu Karere ka Gatsibo, abaturage bazaba bafite amazi ku kigero cya 100%.







