Kuri sitasiyo ya Lisansi ya SP Rwamagana mu bubiko bwa Gaz hahiye, hakongeza inyubako z’Avega bituranye zirakongoka ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu; Ubuyobozi burihanganisha abagizweho ingaruka n’iyi mpanuka.
Kuri uyu wa 27 Ukwakira mu ahagana mu masaha y’umugoroba nka saa kumi n’ebyiri n’igice (18:30) Murenge wa Muhazi ahari sitasiyo ya Lisansi ya SP, mu gice cyayo cy’aho barangurizamo bakanongera Gaz mu macupa yabugenewe cyangwa mu modoka zihariye zitwara gaz nibwo hahiye,
Amakuru yatanzwe n’umwe mu bakozi twirinze gutangaza amazina ye yagize ati: “Hari imodoka yari irimo gupakira Gaz umupira ugira ikibazo Gaz irameneka.”
Igice cya sitasiyo ya lisansi cya #SP i #Rwamagana ahacururizwa Gaz harimo gushya, Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi y'umuriro ryatabaye bafasha kuzimya. pic.twitter.com/htafsOCTI1
— MUHAZI YACU (@muhaziyacu) October 27, 2021
Hari amakuru MUHAZIYACU ikesha abari bahari bemeza ko ubwo umugozi wasohoraga Gaz hari icyateye umuriro aho mu kigo, bitangiza umuriro.
Umwe mu bari mu kigo cya AVEGA dore ko i Rwamagana AVEGA ihafite ikigo cy’amahugurwa, nicyo cyahiye ibyumba by’inama, uburiro, igikoni n’ibiro.
Umugabo wari mu bari mu mahugurwa muri iki kigo, ubwo yahuraga n’Umunyamakuru wa MUHAZIYACU mu kigo imbere hari gushya, yari yabaye umweru mu maso wagira ngo yisize ifu, ariko iruhande rwe hari icupa rya kizimyamwoto ryari ryashizemo nyuma yo kugerageza kuzimya umuriro bikabananira;

Yavuze ko babonye igicupa gitumbagira mu kirere kigwa ku nyubako y’igikoni ifatanye n’uburiro ndetse n’icyumba cy’inama, yakomeje agira ati:”Ibikoresho byose by’inama bakoreshaga hano bihiriyemo byose, twananiwe kubikuramo kuko umuriro wari mwinshi.”
Ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba bwemeza ko iyi mpanuka yakomerekeje abantu bane, bahise bajyanwa mu Bitaro bya Rwamagana.
Ubwo igice cya AVEGA cyashyaga kigizwe n’igikoni, uburiro n’icyumba kigari cy’inama (salle) itsinda rya Polisi rishinzwe kuzimya umuriro ryari ryatangiye kuzimya kuri sitasiyo, hazimywa ya modoka yapakiraga Gaz byatumye amazi yo mu modoka izimya umuriro ya Rwamagana ashiramo, ijya kongezamo ayandi; muri iki gihe nibwo haje gufatwa inyubako y’ibiro by’ikigo cya AVEGA.
Nka nyuma y’iminota 20 haje izindi modoka ebyiri za Polisi ishami ryayo ryo kuzimya umuriro bagerageza gufatanya n’abandi mu gikorwa cyo kuzimya umuriro kugira ngo inzu yose idashya ngo ikongoke.
Ubwo iyi mpanuka yabaga mu Mujyi wa Rwamagana abaturage bahiye ubwoba bamwe batangira gutekereza ko umujyi wose waza gushya kuko ahahiye hanegeranye n’ahari ibigega bya Lisansi, hagati ya AVEGA n’urukuta rubatandukanya na sitasiyo ya Lisansi harimo umuhanda wa metero enye z’ubugari n’umuhanda w’igitaka, usibye ikigo cy’amahugurwa, hari kandi n’ikigo nderabuzima cya AVEGA ariko cyo nta nkongi y’umuriro yakigezemo.
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K.Emmanuel mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko bashimira ubutabazi bwa Polisi y’u Rwanda bwabonetse hakiri vuba, Yakomeje agira ati: “Icyo twavuga ni ukwihanganisha ikigo cya AVEGA n’Umunyemari (nyiri sitasiyo) ukora ubucuruzi hano.”
Inzego zitandukanye haba iz’umutekano zifayanyije n’izi nzego bwite za Leta zatangiye gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iki kibazo ndetse hanamenyekane ingano n’agaciro k’ibyangijwe.






