Umusore ufite imyaka 19 utuye mu Mudugudu wa Nyakarambo, Akagari ka Mutsindo, mu Murenge wa Gashanda ari gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana ufite imyaka umunani.
Ni amakuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Kamena 2020.
Amakuru agera kuri MUHAZIYACU yemeza ko uyu musore ngo yahamagaye uyu mwana w’umukobwa akamwinjiza mu nzu akamusambanya ubundi agahita acika.
Buhiga Josué, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashanda yabwiye MUHAZIYACU ko koko batangiye gushakisha uyu musore nyuma y’aho aketsweho gusambanya uyu mwana.
Ati: “Uwo musore yahamagaye uyu mwana ufite imyaka umunani amwinjiza mu nzu amukuramo imyenda aramusambanya, twe twabimenye mu kanya saa kumi n’ebyiri, bishoboka ko yamusambanyije mu masaha y’ikigoroba, umwana twamujyanye kwa muganga ku bitaro bya Kibungo.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko barakomeza gushakisha uyu musore kugeza abonetse agashyikirizwa inzego z’umutekano.





