Abaturage bagera ku 48,900 bo mu mirenge ya Kazo na Karembo mu Karere ka Ngoma bagorwa no kubona zimwe muri serivisi z’ubuvuzi kuko nta bigo nderabuzima biyirangwamo.
Kuba mu Murenge ya Karembo utuwe n’abaturage basaga 17,840 no mu wa Kazo utuwe n’abagera ku 31,120 hombi hatarangwamo ikigo nderabuzima, hari serivisi nyinshi abahatuye bagorwa no kubona.
Umubyeyi witwa Niyonsaba Triphine wo mu Kagari k’Akaziba i Karembo yagize ati: “Nk’ababyeyi kujya kwipimisha inda no kujya kubyara biratugora kuko ni ukujya i Zaza. N’iyo ugiye gukoresha agakarita k’umwana ukimara kubyara bisaba ko ujya Zaza mu wundi murenge ahari ikigo nderabuzima; icyaba cyiza ni uko natwe twagira ikigo nderabuzima.”

Uwanyirigira Géneviève wo mu Mudugudu wa Ngara na we ati: “Ubu iyo bibabye ngombwa ko umubyeyi agomba kubagwa cyangwa iyo umuntu akoze impanuka ikomeye kumugeza kwa muganga biratugora pe n’umumotari utega araguhenda, ariko dufite ikigo nderabuzima cyangwa ibitaro hafi byadufasha.”
Kugeza ubu aho bivuriza habegereye ni ku bigo by’ubuvuzi bito bizwi nka ‘Poste de Santes’ kuri serivisi zibitangirwamo, abandi bakagorwa no kujya gushakira serivisi zo ku rwego rw’ibigo nderabuzima kure, mu yindi mirenge birimo nka Gashanda, Kibungo na Zaza.
Icyifuzo cy’abatuye muri iyo mirenge itarangwamo ibigo nderabuzima ni uko na bo bakwegerezwa serivisi z’ubuvuzi nibura zo ku rwego rw’ibigo nderabuzima nko kubyara, kwipimisha inda, serivisi za HIV, guhabwa ibitaro n’izindi.
Ku rundi ruhande, mu Karere ka Ngoma kagizwe n’imirenge 14, harimo ibigo nderabuzima 15, imirenge ya Zaza, Remera na Kibungo ikaba ibarizwamo ibigo nderabuzima birenze kimwe.
Ubuyobozi buvuga ko muri uyu mwaka wa 2020-2021, ku bufatanye bw’Akarere ka Ngoma n’umushinga NELSAP hateganyijwe gahunda yo gutangiza ibikorwa byo kubaka ibigo nderabuzima mu mirenge ya Kazo na Karembo kugeza ubu itabifite.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma Banamwana Bernard yabwiye MUHAZIYACU ati: “Muri iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka harimo ko icyari Poste de sante muri Karembo kigomba kuzamurwa kikagera ku rwego rw’ikigo nderabuzima ifite ibyangombwa.”
Amakuru MUHAZIYACU ikesha ishami ry’igenamigambi n’iteganyabikorwa mu Karere ka Ngoma agaragaza ko niba ntagihindutse biteganyijwe ko kubaka ibigo nderabuzima mu mirenge ya Kazo na Karembo bizakorwa hongererwa ubushobozi Poste de Sante ya Karembo, mu Murenge wa Karembo n’iya Birenga mu Murenge wa Kazo; zigatanga serivisi zo ku rwego rw’ibigo nderabuzima.
Ibikorwa byimbitse byo kongerera izo Poste de Sante ubushobozi burimo inyubako n’ibikoresho, ngo bishobora gutinda gutangira kubera ibicyinozwa muri iyi gahunda, ku buryo uyu mwaka w’imihigo uzarangira muri Kamena 2021 ushobora kurangira ibikorwa byo kubaka ibyo bigo nderabuzima i Kazo n’ i Karembo bitarangiye.
Biteganyijwe ko kubaka ikigo nderabuzima mu Murenge wa Kazo bizatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 645, na ho kubaka icyo mu Murenge wa Karembo bikazatwara miliyoni zisaga 500.






