Kuwa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama buri mwaka, mu Rwanda hizihizwa umunsi mukuru w’Umuganura, umunsi wabaye mu muco w’igihugu kuva kera.
Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 7 Kanama abanyarwanda barongera bizihize uyu munsi washyiriweho kwishimira umusaruro uba warabonetse, ariko ntibishoboka kuwizihiza nk’uko byakorwaga mu myaka ishize kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye ntawakwegera undi, nta n’uwajya mu ruhame atambaye agapfukamunwa.
Tariki 2 Kanama umwaka ushize wa 2019, ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba uyu munsi mukuru wabereye mu Karere ka Nyagatare, MUHAZIYACU yahisemo kubereka amwe mu mafoto agaragaza uko byari byifashe icyo gihe, cyane ko uko byagenda kose uyu mwaka ntibizaba kimwe.