MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Ikamyo igonze moto, babiri bari bayiriho barapfa

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
02/09/2020

Abagabo babiri bari bari kuri moto berekeza i Kirehe bagonzwe n’ikamyo yari ipakiye ingano ivuye ku mupaka wa Rusumo yerekeza Kigali bombi bahita bitaba Imana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana yabwiye MUHAZIYACU ko iyi mpanuka yabaye saa kumi n’ebyiri n’iminota mirongo itanu z’umugoroba kuri uyu wa 2 Nzeri 2020; n’uko byagenze.

Ati: “Iyo kamyo yari ishoreranye n’izindi igeze hariya mu Murenge wa Kirehe, Akagari ka Kirehe ishaka kuca ku yindi kamyo yari iyiri imbere, ariko aho yayiciriyeho hari hasa n’aharimo ikorosi atareba imbere neza, ahura na moto izamuka ijya Kirehe, ahita ayigonga, umumotari n’umugenzi yari ahetse bose bahita bapfira aho.”

Abagabo babiri bapfuye ni Abanyarwanda, bahise bajyanywa ku Bitaro bya Kirehe.

Umushoferi wari utwaye imodoka yabagonze we ni Umutanzaniya, yajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe.

CIP Twizeyimana avuga ko impanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi w’ikamyo washatse kunyura ku modoka aho atemerewe, bikamuviramo kugonga umumotari amusanze mu nzira ye.

Ubutumwa Polisi y’u Rwanda itanga mu rwego rwo gukumira impanuka ni ukwibutsa abatwara ibinyabiziga gukomeza kubahiriza amategeko y’umuhanda, kubahiriza umuvuduko wagenwe, ntibashake kunyuranaho abo bitemewe, no bakubahiriza ibyapa n’ibimenyetso biri ku muhanda.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Kirehe

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Abasirikare bakuru ba Malawi basuye u Rwanda mu rugendoshuri 
Amakuru

Abasirikare bakuru ba Malawi basuye u Rwanda mu rugendoshuri 

07/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026

Ibitekerezo 1

  1. Habineza Jean Pierre Özil says:
    6 years yahise

    Birababaje gusa police nikore ibyayo

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Abacuruzi batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19 baburiwe abandi bacibwa amande

Ngoma: Abacuruzi batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19 baburiwe abandi bacibwa amande

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU