Inama y’umutekano itaguye y’akarere ka Gatsibo yamaze kwemeza ko DASSO Uwihagurukiye Sylvie, wari ku rwego rwa kabiri asimbutswa ipeti rya serija (sergeant) akagirwa ofisiye kubera igikorwa cyakoze ku mutima abantu benshi cyo kurera uruhinja rw’iminsi ine ubu rukaba rugejeje amezi abiri n’igice.
DASSO Uwihagurukiye wari usanzwe akorera mu Murenge wa Kabarore avuga ko atari yiteze guhabwa ibi bihembo ubwo yagiriraga impuhwe uyu mwana w’umuhungu ubu ugiye kugeza amezi atatu y’amavuko.
Mu byishimo byinshi uyu mubyeyi w’imyaka 32 warusanganywe abana batatu n’umugabo yavuze ko iki ari igihembo cy’Imana ndetse agiye kucyifashisha mu gutegura ahazaza h’abana be harimo n’uwo yiyemeje kubera ‘malayika murinzi’.
Yabwiye MUHAZIYACU ati: “Muri ubu bushobozi Imana yampaye, ngiye guhita umwana wanjye nshaka ukuntu mufunguriza Ejo Heza.”
Yongeye ati: “Kandi mu by’ukuri ni ibintu Imana iba ikoze bikomeye, inyongereye ubushobozi bwo kuba nashaka umukozi akajya ansigaranira umwana nkajya mu kazi, mu gihe umwana wanjye namufataga nkamusigira abandi bana kubera ko nta bushobozi bwo gushaka umukozi nari mfite.”
Iyi ntego yihaye ni nyuma y’uko azamutse mu ntera byihuse akaba agiye kubona umushahara uruta uwo yabonaga, rero ngo umwana we azakura mu minsi iri imbere asange yarateganyirijwe.
Usibye kumuteganyiriza gutyo kandi agiye kubasha kujya agura amata y’umwana mu buryo bumworoheye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yavuze ko bamaze kubyemeza hasigaye icyemezo cya komite nyobozi y’akarere ariko ibindi byamaze kwemezwa, ipeti rimwe yongejwe rigaragaza ko n’ubusanzwe yari ageze mu gihe cyo kuzamurwa, irindi bongeyeho ni iry’ishimwe ry’umwihariko kubera igikorwa yakoze .
Ati: “Twebwe twabikoze mu rwego rwo kugira ngo tumufashe igikorwa cyiza cy’ubumuntu yagize, anabone ubushobozi bwo gufasha uwo mwana n’abandi be afite.”
Gasana yongeye ati: “Twabikoze kugira ngo tumufashe yumve ko igikorwa cyiza cy’ubumuntu yakoze hari impinduka cyamugizeho.”
Uyu muyobozi w’akarere avuga ko ubusanzwe kuzamura mu ntera umuntu mu rwego rw’umutekano biba iyo umuntu akoze igikorwa cyiza cy’ubutwari, ingororano ya mbere ahabwa ikaba ipeti, ngo no muri DASSO rero haba amapeti nubwo baba batayambaye.
Meya Gasana ati: “Biturutse ku rwego yarariho ku rwego rw’umurenge, ntabwo ari we waruyoboye Dasso ku murenge, ariko ipeti yabonye riramuha ububasha bwo kuba yayobora urwo rwego. Cyangwa akaba yayobora ibindi biro ku rwego rw’akarere.”
Ibi bivuze ko ushinzwe kubohereza mu kazi ari we uzamugenera umwanya azajyamo ariko hashingiwe ku ipeti rye rishyashya akajya anarihemberwa.
Nkuko uyu muyobozi w’akarere abisobanura kandi, ngo ibi byakozwe kugira ngo n’abandi barebereho ko “kunoza akazi bivuze kugira umutima wa kimuntu”.
Kuri Uwihagurukiye, aya makuru y’izamurwa mu ntera ngo yabyumvishe nk’inzozi kuko atabitekerezaga, kuko ari ibintu yakoze agize impuhwe bimuturutse ku mutima yumva nta n’ibindi bintu ku ruhande ategereje by’ibihembo.
Ubu umuhungu amaze kumenyera mu rugo, ngo ni umwana ugeze mu gihe cyo guseka, arishimiwe mu muryango yasanze, harimo n’umugabo, dore ko ngo iyo umugabo ahari aba yishimiye gusigara amwitaho mu gihe Uwihagurukiye adahari.
Uwihagurukiye agira inama indi miryango kwishimira kubera malayika murinzi abana bahuye n’ibibazo byo gutereranwa n’imiryango yabo nta nyungu biteze; ahubwo bikaba ukurerera u Rwanda. Gusa nanone asaba cyane abanyarwanda kuyoboka gahunda zo kuboneza urubyaro kugira ngo bazabashe kwita ku miryango yabo neza.






