Mu Karere ka Kayonza, Ikigo cya SACCA gisanzwe cyita ku bana bakurwa mu muhanda cyashyikirije imiryango itanu itishoboye inzu, buri imwe irimo ibikoresho birimo intebe, ibitanda, matera n’ibindi. Buri nzu ikaba ifite agaciro ka miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni inzu zatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nzeri 2020. Inzu zatashywe zirimo inzu eshatu zubatswe mu Murenge wa Mukarange, imwe yubatswe mu Murenge wa Rukara n’indi imwe yubatswe mu Murenge wa Nyamirama.
Umuyobozi w’ikigo cya SACCA cyubatse izi nzu Mukamuyenzi Valentine yavuze ko gufasha Leta kubakira abaturage batishoboye ari igikorwa binjiyemo mu rwego rwo kurushaho gufasha abaturage bari babayeho mu buryo butari bwiza.
Yagize ati: “Sacca, rero isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abana bavanwe ku muhanda n’imiryango yabo cyane cyane imiryango itishoboye iba ifite ibibazo, uyu mwaka twatangiye gahunda yo gufasha cyane n’abandi baturage badafite aho kuba mu gufatanya n’Akarere kukunganira.”
Yavuze ko nyuma yuko bafatanyaga n’ababyeyi kurera abana kuri ubu bagiye no kujya banafatanya n’Akarere mu mibereho myiza y’abaturage, bubakira imiryango idafite aho kuba.
Yavuze ko buri nzu bazajya bubaka bazajya banayishyiramo ibikoresho birimo intebe n’ibitanda.
Bamwe mu baturage bashyikirijwe inzu bubakiwe bavuze ko bari babayeho nabi bamwe basembera hirya no hino kubera kubura aho kuba.
Numukobwa Solange ufite imyaka 46 ubana n’abana be batatu mu Murenge wa Nyamirama yavuze ko yishimiye kubakirwa kuko yari amaze igihe kinini abayeho mu buzima bubi.
Yagize ati: “Narimbayeho mu buzima butanyoroheye, narimbayeho narabuze aho nderera abana banjye, none ubu nshimiye Imana inkuye muri nyakatsi ikangeza mu nzu nziza nk’iyi Imana ihe umugisha abayobozi bacu.”
Numukobwa yavuze ko kuri ubu agiye kurwana urugamba rwo kwikura mu bukene, akarera abana be neza ku buryo hazaboneka impinduka mu mibereho ye.
Mukambuguje Leocadie ufite imyaka 65 utuye mu Murenge wa Mukarange aho yari amaze imyaka umunani akodesha , yavuze ko ashimira ubuyobozi bwamwitayeho kugeza yubakiwe inzu akava mu nzu z’abandi yari acumbitsemo.
Yagize ati:“Ubu iterambere ndi kurikozaho imitwe y’intoki, ndashaka kuva mu cyiciro cya mbere nanjye nkitunga sinkomeze gufashwa na Leta kandi ubwo mbonye inzu yo kubamo ndabizi neza bizashoboka.”
Bandora John ufite imyaka 76 utuye mu Murenge wa Rukara we yavuze ko mbere yari afite inzu ariko ikaza kugwa, kuva icyo gihe ngo yahise atangira gusembera imibereho ye isubira inyuma cyane kugeza ubwo n’umugore yari yarashatse amutaye.
Ati: “None ubwo mbonye inzu ngarutse mu buzima, ngiye kwigisha abana banjye neza dufite naho dutaha heza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude yashimiye ubuyobozi bw’ikigo cya SACCA bwabafashije kubakira imiryango itishoboye aho bari bafite imiryango 271 ariko ngo yose bamaze kuyubakira.
Yavuze ko kandi muri uyu mwaka batangiye kubakira indi miryango 397 basanze iba mu nzu zitameze neza zishobora kuyiteza ibibazo mu gihe runaka. Asaba abaturage bamaze kubakirwa gufata neza izi nzu kuko ari izabo atari iz’Akarere.
Inzu eshanu zashyikirijwe imiryango itishoboye zuzuye zifite agaciro ka miliyoni 15 Frw, buri imwe ikaba ifite agaciro ka miliyoni eshatu.
Uretse inzu buri muturage yahawe intebe, ibitanda, matera ndetse anubakirwa ubwiherero, urukarabiro n’igikoni.
Ikigo cya SACCA (The Streets Ahead Children’s Centre Association) cyashinzwe mu mwaka wa 2003, kimaze kwakira abana hagati ya 7000 ni 10 000 mu myaka 17 kimaze. Abana bagera ku bihumbi 4000 bamaze gushyikirizwa imiryango yabo.
Mu byo iki kigo gishyira imbere mu kwigisha umwana harimo kubategura no kubahindura nyuma yo kubakura mu muhanda. Bigisha kandi abana baba barataye ishuri ndetse bakanafasha imiryango yabo harimo kuyubakira no kuyiba hafi.
Kuri ubu abana 236 barimo kwishyurirwa amafaranga y’ishuri n’aho abandi 202 bari kwishyurirwa imyuga muri uyu mwaka.











