MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abagabo barindwi basanzwe bari kubaga imvubu

Fred MasengeshoYanditswe na Fred Masengesho
11/11/2022

Abagabo barindwi bo mu Mudugudu wa Kagoma mu Kagari k’Isangano mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza, basanzwe bari kubaga imvubu yo mu kiyaga cya Rwakibare bari no kugabana inyama zayo.

Amakuru yizewe Muhazi Yacu ifite ni uko aba bagabo barimo uwitwa Hakizimana, Shema, Habuwonkunda, Rwabagirate, Karimunda na Ngendahayo.

Aba ariko bavuga ko uwishe iyo mvubu ari Hakizimana wafashwe n’uwitwa Thomas batazira Yuda usanzwe ari umuhigi watorotse.

Aba bagabo bishe iyo mvubu kuwa 7 Ugushyingo 2022, saa cyenda z’ijoro.

Muhazi Yacu yahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego, Bizimana Claude, avuga ko ayo makuru ari impamo.

Yagize ati: “Ayo makuru niyo. Ni abaturage barindwi bafashwe bishe imvubu. Twabasanze aho bayiciye ubu bari mu maboko ya RIB.”

Gitifu Bizimana yasabye abaturage kudasagarira izo nyamaswa kuko ziri mu cyanya gikomye, abibutsa ko nabo inyungu z’amadovize zibageraho.

Ati: “Ntibyari bisanzwe kuva aho pariki izitiriwe. Turasaba abaturage kubaha inyamaswa kuko amadevize azivamo agenda atugarukira. Abaturage bakwiriye ahubwo kuzirinda.”

Uyu muyobozi yibukije abaturage ko RDB ibagenera amafaranga muri gahunda ya ‘Revenue Sharing’ kandi ko hari gahunda yo kubaka isoko rya Kiyovu, bikomotse kuri ayo mafaranga yakomotse ku nyamaswa.

Mu ntangiriro z’icyumweru nibwo umugabo witwa Musabyimana wo mu Kagari ka Buhabwa, Umurenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi nyuma yo gusangwa acuruza inyama z’imvubu.

Ubuyobozi muri Kayonza busaba abaturage gufatanya nabwo kurinda inyamaswa z’agasozi.

Bubibutsa ko kurya inyama zazo bishobora kubatera uburwayi kuko zitaba zapimwe.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Fred Masengesho

Fred Masengesho

Izo bijyanye

Abasirikare bakuru ba Malawi basuye u Rwanda mu rugendoshuri 
Amakuru

Abasirikare bakuru ba Malawi basuye u Rwanda mu rugendoshuri 

07/10/2026
Bugesera: ARCOS Network yahuguye abahinzi ku mushinga w’isoko rya Karubone
Amakuru

Bugesera: ARCOS Network yahuguye abahinzi ku mushinga w’isoko rya Karubone

29/09/2026
Ngoma: Abacukura amabuye y’agaciro basabwe gukaza umutekano no gukumira imparata
Amakuru

Ngoma: Abacukura amabuye y’agaciro basabwe gukaza umutekano no gukumira imparata

10/09/2026
Gatsibo: Hazaterwa ibiti bivangwa n’imyaka bisaga miliyoni 1.5 mu gihembwe cya A 2027
Ibidukikije

Gatsibo: Hazaterwa ibiti bivangwa n’imyaka bisaga miliyoni 1.5 mu gihembwe cya A 2027

07/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Impinduka mu miryango irenga 1000 itishoboye imaze kubakirwa

Gatsibo: Impinduka mu miryango irenga 1000 itishoboye imaze kubakirwa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU