Nubwo abatuye u Rwanda n’Isi muri rusange barushaho kwiyongera uko bwije n’uko bukeye, umubare w’abavuga rurimi shami rukoreshwa mu duce tumwe na tumwe tw’Akarere ka Kirehe rwitwa “Ikirashi” wo uragenda ugabanyuka.
Ibi biteye impungenge abarukoresha, bazwi nk’Abarashi, biganjemo abakuze; bavuga ko rushobora kuzacika hagasigara ntan’umwe uruzi mu myaka iri imbere.
Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’abatuye Isi mu kuzirikana ururimi kavukire, umunsi wizihizwa tariki ya 21 Gashyantare buri mwaka, muri uyu mwaka wizihirijwe mu Karere ka Kirehe, abakoresha uru rurimi bagaragaje ko bakirukunze, bakirufite, ndetse ko benshi bakirukoresha, ariko ko ikibazo ari uko umubare w’abarukoresha ugenda uba muke.
Ikirashi ni ururimi rumaze imyaka amagana rukoreshwa mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Mushikiri, mu tugari twa Nyakabungo, Bwiyorere na Kankobwa mu Murenge wa Mpanga, mu Murenge wa Nasho rukaba ruboneka mu tugari twa Gashiru na Gatunguru, naho mu Murenge wa Nyarubuye uru rurimi rukaba rukoreshwa mu tugari twa Nyarutunga na Nyabitare.
Uru rurimi ruherereye hafi y’imipaka y’iburasirazuba bw’u Rwanda, iyo rugeze hakurya y’imbibi z’u Rwanda muri Tanzania rujya kumera nk’icyo bita Ikinyambo, naho muri Uganda rukajya kumvikana nk’Ikinyankole.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald, avuga neza uru rurimi, agaragaza ko nk’uko hari ibice by’igihugu bifite indimi shami, nk’Ikirera, Ikigoyi, Igikiga n’amashi, i Kirehe bo bafite Ikirashi.
Ati: “Abantu njyewe mpagarariye muri Nyanama muri Mpanga, abenshi tuyoborana harimo abavuga Ikirashi.”
Meya Muzungu avuga ko uru rurimi rucika imbaraga kubera ari ururimi rutigishwa mu mashuri, abato bavuga Ikinyarwanda, ariko iyo ugeze nka za Nyakabungo muri Mpanga, usanga hari abantu bakuru batavuga Ikinyarwanda neza kubera kwikoreshereza ururimi shami.
Ishisha Venuste w’i Nyakabungo, ni umusaza ufite imyaka 60, akaba ari na ho avuka, yasobanuye ko impamvu Ikirashi kitavugwa b’abantu benshi, ari uko abana bavuka bahura na bagenzi babo “bakuzuzanya” mu kinyarwanda, noneho Ikirashi kigakomeza kuganirwamo n’abantu bakuru igihe bahuriye mu kabari, mu bukwe mu nama runaka n’ahandi nk’aho.
Yongeraho ko abavuga Ikirashi bagabanyutse kubera ko iyo hagize ushaka uw’ahandi utazi Ikirashi birangira bikoreshereje Ikinyarwanda, maze Ikirashi kikagenda kibagirana.

Icyifuzo cya Ishisha nuko Ikinyarwanda cyakoreshwa ariko n’Ikirashi cyabo ntigicike; cyane cyane nibakomeza kugikoresha, n’abato babo bakagira ubushake bwo kukiga, avuga ko bafite icyizere ko umubare uziyongera.
Yatangaje kandi ko bishimiye ko hari abakozi bo muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco baherutse gusura agace k’iwabo bagafatanya gukusanya amagambo agize uru rurimi, ngo abo bakozi bo muri minisiteri bafite gahunda yo kuzakoramo igitabo kivuga kuri uru rurimi.
Mfashingabo Matayo, ufite imyaka 54, yavukiye i Kankobwa muri Mpanga, avuga ko uru rurimi akibasha kuruvuga iyo ageze muri kano gace avukamo.
Uyu mugabo akora mu Karere ka Kirehe nk’ushinzwe ibihingwa ngengabukungu, asobanura ko impamvu rugenda rugabanyuka ari uko abantu baruvugaga bagiye batura batatanye, hagati yabo hagaturamo abaturutse ahandi batazi urwo rurimi shami, bigatuma Ikinyarwanda ari
cyo kibahuza, ntihabeho ubushake bwo gukoresha urundi rurimi.

Arasaba ko abantu barukoraho ubushakashatsi bwinshi n’ubundi bwoko bw’inyandiko butandukanye, bikaba byafasha uru rurimi kudacika. Aha cyane cyane arahamagarira abanyeshuri biga indimi gukora ubushakashatsi kuri uru rurimi, mu bufatanye n’inzego zifite ururimi n’umuco mu nshingano zabo.
Yasobanuye ati: “Kugeza ubu nta nyandiko n’imwe ihari y’ururimi rw’ikirashi, nta muntu wigeze akora ubushakashatsi ngo agire inyandiko yandika, abe yabika igitabo icyo aricyo cyose ngo agishyire ahantu hahurirwa n’abantu benshi; haba mu masomero cyangwa ubundi buryo kugirango uwagishaka azakibone agisome abone amateka y’ururimi, n’aho rwaturutse, nta muntu wabona inyandiko n’imwe.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, arashima abakoresha uru rurimi, ndetse akongeraho ko ibi bifitiye akamaro n’ururimi rw’ingenzi rw’Ikinyarwanda.
Yasobanuye ati: “Mu kurinda indimi abantu bahuriyeho nk’igihugu, buriya indimi shami uba ururindiyemo, kuko ziriya ndimi shami zibitse ubumwe bwa bene zo, ziriya ndimi shami zibitse imbaraga n’umubano w’abazikoresha, kandi kuba indimi shami zo mu Rwanda abazikoresha bakoresha n’Ikinyarwanda, dukwiye kubifata nk’ubukungu tukazirinda.”
Bamporiki avuga ko biri mu nshingano zabo nk’abayobozi zo kurinda indimi nk’izi, no kubwira abazikoresha ko ibyo bakora atari bibi, kuko hari ngo uwibwira ko kuzikoresha byakwangiza Ikinyarwanda.
Ati: “Abanyakirehe bakoresha Ururashi turabashimira, kandi twabashishikariza ko uyu muco bawukomeraho kuko ni Umuco ubahuza, ni Umuco wubaka ubuvandimwe n’ubumwe bwabo, ntabwo ukwiye gucika, noneho tukaboneraho kubaka uwo duhuje nk’abanyarwanda twese.”
Izindi ndimi shami zizwi mu Rwanda ni Ikigoyi n’Amashi byo mu burengerazuba bw’u Rwanda, n’Ikirera n’Igikiga byo mu majyaruguru y’igihugu.






