MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Uko isiganwa Kirehe Race 2025 ryagenze ku munsi wa kabiri (Amafoto)

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
12/10/2025
Nyuma y’uko umunya Esipanye Alejandro Gainza Rodriguez ukinira ikipe ya May Stars yo mu Rwanda yegukanye isiganwa rya Kirehe Race 2025 mu bagabo bakuru ndetse n’abatarengeje imyaka 23 ku munsi waryo wa Mbere, mu rugendo bakoze kuva Kigali kugera i Kirehe no kuzenguruka inshuro 10 mu mujyi wa Kirehe, bingana n’ibirometero 177, kuri iki cyumweru Kirehe Race yakomeje, ari na wo munsi wayo wa nyuma aho ryakiniwe imbere mu Karere ka Kirehe.
Kuri iki Cyumweru, isiganwa ryahereye ku batarabigize umwuga bakoresha amagare asanzwe bita ‘Matabaro’ (pneus ballons) aho basiganwaga bazenguruka inshuro eshanu, bazenguruka Kirehe – Eastgate ku ntera y’ibirometero 19.5.
Mu iri rushanwa rya Kirehe Race 2025, abasiganwa babigize umwuga bose bakurikiyeho basiganwa bakora urugendo rw’ibirometero 94, uretse abakobwa bato (Women Juniors) basiganwe ku ntera y’ibirometero 54.  Abasiganwa bazengurutse Kirehe-ku mupaka wa Rusumo, kugaruka Kirehe ku karere, no kuzenguruka inshuro 11( laps) ku bagabo, no kuzenguruka inshuro 7 ku bagore.
Uko byari byifashe mu isiganwa hagati

Ku munsi wa Kabiri w’iri rushanwa, Byukusenge Patrick ukinira JAVA Inovotec ni we wegukanye isiganwa rya Kirehe Race mu cyiciro cy’abagabo bakina barabigize umwuga (Men Elites). Mu gihe ku munsi wa mbere ryari ryegukanwe n’Umunye-Esipanye Alejandro Gainza Rodriguez ukinira ikipe ya May Stars yo mu Rwanda.

Mu cyiciro cy’abakobwa bakuze Nyirarukundo Claudette ari we waryegukanye na nyuma yo kwegukana iryo kuva i Kigali kugera i Kirehe.

Abanya-Kirehe mu babonye ibyishimo mu kwakira isiganwa ry’amagare

Bamwe mu batuye mu Karere ka Kirehe bagaragaza ko bashimishijwe no kwakira irushanwa ry’amagare rya ‘Kirehe Race’  ryakinwaga ku nshuro ya kane muri aka Karere kuko ryatangiye kuhabera kuva mu mwaka wa 2021.

Abaganiriye na MUHAZIYACU bagaragaza ko bishimye kubona iwabo hari amagare, mu gihe hari n’ababonye iri siganwa ku nshuro ya mbere, bemeza ko bari basanzwe barirebera kuri televiziyo bagashimira ubuyobozi bw’Akarere bwaribazaniye iwabo.

Niyogushimwa Olivier utuye mu Murenge wa Kirehe yagize ati: “Iri rushanwa ryari ryiza cyane nishimye bitavugwa kubona niboneye n’amaso yanjye abantu basiganwa ku magare. Umwaka utaha ndifuza ko bazazanamo abanyamahanga benshi ubundi iri rushanwa rikaba mpuzamahanga.”

Nyirarukundo na we yagize ati: “Ibi bintu nabonye ari byiza cyane byandenze, nabonaga biruka cyane kurusha imodoka, ariko nanjye nemeye nza hano nica umubyizi nje kwihera ijisho iri rushanwa, ubundi najyaga mbyumbya kuri Radio ntarabyibonera. Ababiteguye bakoze cyane”

Visi Perezida wa Mbere w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), Bigango Valentin, yavuze ko ashimira by’umwihariko Akarere ka Kirehe kagize uruhare mu gutegura iri rushanwa ko ari umusanzu ukomeye bashyira ku irushanwa ry’amagare.

Yemeza ko umwaka utaha yifuza kuzabona Akarere ka Kirehe nako gafite ikipe.

Yagize ati: “Ndabashimira byimazeyo nk’ishyirahamwe ry’amagare mu Rwanda. Kirehe ifite abaturage bishimye cyane, kandi koko mwahuye n’ibikorwa bya Siporo. Mu magare dukunda guhuza abakina n’abafana. Turashimira cyane Meya n’abandi baduteye inkunga ndetse n’abakinnyi bacu. By’umwihariko abafana turabashimira cyane. Hano turashaka ko umwaka utaha hazaba hari ikipe ya Kirehe Cycling Team, nayo ikazakina.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno, yashimiye FERWACY, ndetse n’abaturage bitabiriye bagafana uyu mukino w’amagare. Yemeza ko bashaka ko mu myaka iri imbere kubona i Kirehe haza gukinirwa n’irushanwa rya ‘Tour du Rwanda’.

Yagize ati: “Ndashimira mwe mwese mwadufashije muri iki gikorwa, ijambo mfite ni ishimwe nshimira na FERWACY kuba irushanwa ryaragenze neza kandi mu mahoro, ndashimira abashinzwe umutekano batubaye hafi umunsi ku wundi ku buryo iri rushanwa badufashije rikagenda neza. Ndashimira kandi abafatanyabikorwa. Iyi nshuro yagenze neza turi no gutegura inshuro ya gatanu kandi iri rushanwa rizagenda neza kurushaho. Binakomeze no mu myaka iri imbere. Icyo nasaba ni uko mwanatuzanira Tour Du Rwanda.”

Mu isantere ya Nyakarambi
Umufana wihebeye igare
Morare yari myinshi ku muhanda mu isantere ya Rwanteru mu Murenge wa Kigina

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026
MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize
Inkuru z'ingenzi

MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize

18/09/2026
Imishinga minini ikeneye ubuvugizi n’ingengo y’imari ngo ishyirwe mu bikorwa i Kirehe
Amakuru

Imishinga minini ikeneye ubuvugizi n’ingengo y’imari ngo ishyirwe mu bikorwa i Kirehe

16/09/2026
Uruganda rw’amazi rwa Karenge ruri kwagurwa ruzatanga m³ 48,000 ku munsi
Amazi

Uruganda rw’amazi rwa Karenge ruri kwagurwa ruzatanga m³ 48,000 ku munsi

14/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Akarere ka Ngoma kagiye guhanga imirimo 4,500 mu mwaka umwe

Akarere ka Ngoma kagiye guhanga imirimo 4,500 mu mwaka umwe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU