Pariki y’Akagera mu mwaka wa 2019 yabaruwemo inyamaswa zisaga 13,500 zisurwa na ba mukerarugendo, irimo n’inyamaswa z’ingenzi eshanu (Big Five), bitwara amasaha nibura atandatu kuginyuramo winjiriye mu Majyepfo yayo, ugasohokera mu Majyaruguru.
Kubera ko ubukerarugendo ni imwe mu nkingi z’ubukungu bw’u Rwanda, MUHAZIYACU yaguteguriye byinshi ku bukorerwa muri Pariki y’Akagera, icyo bisaba ushaka gusura, ibyo usuye agomba kwirinda n’akamaro ko kuyisura.

Pariki y’Akagera ikora ku bice by’imirenge Icyenda, mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza. Iri mu birometero bigera ku 110 uturutse mu murwa mukuru w’u Rwanda Kigali. Yo ubwayo iri ku buso bwa kirometerokare 1,122; ni yo nini muri Pariki ziri mu Rwanda.
Iyi Pariki iri mu Ntara y’Iburasirazuba ni yo yonyine ifite imiterere y’umukenke, ikaba irimo udusozi, imisozi, imirambi, ibibaya, ibiyaga 10, n’Umugezi w’Akagera; ikaba ubuturo bw’inyamaswa zirimo : Inkura, Inzovu, Ingwe, Intare, Imbogo (Big Five) zikurura cyane ba mukerarugendo, Antelopes, Inyoni ziri mu moko agera kuri 480; n’izindi nyinshi zirimo iziba mu mazi no ku butaka.

Jean Paul Karinganire Umukozi wa Pariki y’Akagera ushinzwe ubukerarugendo yabwiye MUHAZIYACU ko inyamaswa yishimira kuba ahantu ibona ibyo kurya, umutekano n’aho ishobora kororokera; kandi ibyo byose Pariki y’Akagera ikaba ibyujuje.
Yagize ati: “Buri myaka ibiri habarurwa inyamaswa zose iri muri pariki, muri 2019 hakaba harabaruwe 13,500 zirimo Inzovu, Intare, Inkura, Ingona, Twiga, Imvubu, Impala, n’izindi… kuzibara hifashishwa indege, … muri iyi Pariki yacu rero inyamaswa zihitamo kuba aho zishaka, hazibereye kuko yujuje bya bindi byose bituma iba ubuturo bwiza bw’inyamaswa.”
Pariki y’Akagera ubu iyobowe ku bufatanye bwa Leta n’abikorera, ubu icungwa na ‘African Parks’, ikorerwamo ubukerarugendo burimo ubukorerwa ku butaka, mu mazi no mu kirere; ikaba ihora ifunguye kuri ba mukerarugendo buri munsi kuva saa kumi n’ebyiri za mugitondo kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Habamo n’uburyo bwo gusura Pariki nijoro cyane cyane ku bantu baba bararara muri pariki.
Uwinjiriye mu Majyepfo ya Pariki mu Murenge wa Rwinkwavu, mu Karere ka Kayonza, agasohokera mu Majyaruguru i Nyagatare, akora urugendo rw’amasaha nibura atandatu ari ku butaka bwa pariki.

Icyo gusura iyi Pariki bisaba
Ishami rishinzwe ubukegerarugendo muri Pariki y’Akagera ritangaza ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kuza gusura, igihe ashakiye, umunsi ashakiye, kuko buri gihe pariki iba ifunguye kandi yiteguye kwakira abantu.
Jean Paul Karinganire wo mu ishami ry’ubukerarugendo muri iyi Pariki asobanura ko byoroshye kuyisura yaba umuntu ku giti cye, n’abari mu tsinda.
Ati: “Mu bintu bya mbere bisabwa harimo kuba ufite uburyo bwo kugenda muri pariki bujyanye n’imodoka, kubera ko harimo inyamaswa z’inkazi nyinshi, zishobora guhungabanya umutekano w’umuntu waba ari kugenda n’ibirenge.”
Akomoza ku biciro ubu biri gukurikizwa Karinganire yagize ati: “ Kugeza ubu ku muntu mukuru Umunyarwanda uje, yishura ibihumbi 6500frw, ubwo ni uguhera k’ufite imyaka 13 kuzamura. Umwana uri hagati y’imyaka 6-12 yishyura ibihumbi 3500frw; ariko ku bana guhera ku myaka itanu kumanura gusura Pariki y’Akagera ni ubuntu.”
Karinganire asobanura ko iyo Abanyarwanda baje ari itsinda ry’abagera kuri 20 cyangwa barenga babisaba, bakagabanyirizwa.
Ati:“Ndetse n’ibigo by’amashuri n’andi matsinda ashaka gusura pariki na bo baragabanyirizwa.”
Icyakora MUHAZIYACU ifite amakuru y’uko guhera mu mwaka wa 2021 ibi biciro byagaragajwe haruguru bizongerwa, ku buryo bishobora kuzikuba kabiri.

Umuntu uje muri Pariki hari ibyo asabwa kubahiriza
Mu mabwiriza usuye Pariki asabwa kubahiriza harimo mbere na mbere igihe cyo kwinjira no gusohokera muri Pariki.
Karinganire asobanura kandi ko ‘Nta muntu wemerewe kugaburira inyamaswa muri pariki’.
Ati: “Ntabwo umuntu yemerewe guterera inyamaswa iyo ari yo yose icyo kurya, kuko ziri mu ishyamba ngo zishakishikirize ibyo kurya byazo.”
Abantu basuye pariki ntabwo bemerewe kuva mu modoka ahantu hatabugenewe.
Ahabigenewe abakerarugendo kuruhukira ni ho bita ‘Picnic areas’ cyangwa se kuri ‘Camp site’, no muri za Hoteli zo muri Pariki kandi ho haba hacungiwe umutekano.

Imodoka zitwaye ba mukerarugendo bari muri Pariki y’Akagera zitegetswe kutarenza umuvuduko wa kilometero 40 ku isaha ziri ku butaka bwa pariki.
Niba ari imodoka zitwarira abantu hamwe urugero nka ‘Coaster ‘izishoreranye ntabwo zigomba kurenga eshatu ziri kumwe.
Imodoka nini cyane kandi ziremereye na zo, ngo ntizemererwa gukoreshwa ku butaka bwa Pariki ku mpamvu z’umutekano w’abazirimo n’uwa pariki muri rusange.
Muri Pariki kandi nta muntu wemerewe gutwara cyangwa gutwarwa yicaye hejuru y’imodoka, mu rwego rwo kwirinda impanuka.
Bisobanurwa ko umuntu ufite imodoka ye yemerwa kuyinjiza agasura pariki, ariko imodoka ngufi cyane ntabwo yemererwa.

Impamvu ukwiye gusura Pariki
Nk’uko byatangajwe na Pariki y’Akagera mu ntangiriro z’umwaka wa 2020, iyi Pariki yasuwe n’abakerarugendo basaga 49, 500, mu mwaka wa 2019, bishyuye miliyoni 2.6 z’Amadorari.
Jean Paul Karinganire ukora mu ishami ry’ubukerarugendo muri Pariki y’Akagera yabwiye MUHAZIYACU ko Abaturarwanda bose bakwiye gusura iyi pariki n’izindi ziri mu Rwanda kuko uyisuye aba agize uruhari runini mu iterambere ry’igihugu mu buryo buziguye n’ubutaziguye.
Ati: “Usuye pariki aba agize uruhare mu iterambere ry’igihugu kuko bisaba kwishyura. Kuri ya mafaranga yishuye rero aba yahujwe mu gihe cy’umwaka, 10% by’ayo pariki yinjije asaranganwa abatuye mu mirenge Icyenda ikora kuri Pariki y’Akagera. Hari ayo dushyira mu gushyigikira Amakoperative , kubaka ibikorwaremezo bakeneye; n’ibindi bibateza imbere.”
Ishami ry’ubukerarugendo muri Pariki y’Akagera ritangaza ko nubwo muri uyu mwaka wa 2020 ubukerarugendo kimwe n’ibindi byiciro buri mu byakomwe mu nkokora kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID19; kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza mu Ukwakira uyu mwaka, yari imaze gusurwa na ba mukerarugendo hafi ibihumbi 12.







