MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Inka zingana na 2.3% nizo ziri mu bwishingizi

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
24/11/2025

Mu rwego rwo guteza imbere ubworozi bufite umutekano n’inyungu, mu Karere ka Nyagatare gafatwa nk’igicumbi cy’ubuhinzi n’ubworozi, haracayri urugendo rurerure mu kwitabira ubwishingizi bw’amatungo, kuko inka ziri mu bwishingizi zingana na 2.3%, mu gihe intego y’akarere mu gihe kiri imbere ari uko nibura 35% by’amatungo yafatirwa ubwishingizi.

Mu Karere ka Nyagatare habarurwa inka zirenga ibihumbi 220, gusa iziri mu bwishingizi zirabarirwa muri 5,200, bigaragaza hakenewe ubukangurambaga bwo kurinda igihombo giterwa n’indwara n’impanuka zibasira amatungo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko impamvu nyamukuru zituma aborozi badahita bitabira ubwishingizi ari imyumvire, bamwe bagatekereza ko nta nyungu ubwishingizi bubaha mu gihe amatungo yabo atapfuye.

Yagize ati:“Aborozi benshi baracyafata ubwishingizi nk’ikintu kidagize akamaro, nyamara ni inzira yo kurinda ishoramari ryabo. Uburyo bwo korora bugezweho burimo no gutekereza uko wakwirinda igihombo igihe cyose gishobora kubaho.”

Yakomeza avuga ko Akarere kazakomeza ubukangurambaga no gukorana n’ibigo by’ubwishingizi kugira ngo imibare yiyongere, kuko ubuhinzi n’ubworozi ari byo rugamba rwa mbere mu iterambere ry’akarere.

Bamwe mu borozi bahamya ko ubwishingizi bubarinda igihombo, Munyanziza John Bosco, umworozi ukorana na BK Insurance Company, avuga ko mbere yo kwinjira mu bwishingizi yahoraga ahangayikishijwe n’urupfu rw’inka ze bitewe n’indwara zitunguranye.

Yagize ati: “Nakundaga gupfusha inka kenshi bikangiza ishoramari ryanjye. Ubwo natangiraga ubwishingizi, nifitiye icyizere ko n’iyo napfusha inka byaba ari igihombo, ariko ubwishingizi bwanjye bukangoboka.”

Munyanziza avuga ko ubu amaze kubona inyungu kandi ko yifuza ko n’abandi borozi babikangukira kuko kwishingira inka ari umutekano w’ishoramari, kandi atari ukubeshya.

Hari n’abavuga ko kutagira ubwishingizi byabagizeho ingaruka. Mugabowakigeli Elias wo mu Murenge wa Karangazi ni umwe mu borozi bahoze mu bwishingizi bakabuvamo babona ntacyo bubamarira, ariko nyuma akaza gupfusha inka bikamubabaza cyane.

Yagize ati: “Nari nararetse ubwishingizi kuko nabonaga ari imburagihe. Nyuma napfushije inka y’inka, mbura aho ntangirira. Nari kubaho neza iyo nza kuba narzishyize mu bwishingizi.

Mu rwego rwo kuzamura ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya National Agriculture Insurance Scheme (NAIS), igamije korohereza abahinzi n’aborozi kwishingira. Leta itanga inkunga ya 40% y’ubwishingizi, Umworozi akiyishyurira 60%.

Ku rwego rw’Igihugu, abahinzi n’aborozi basaga 189,000 bamaze kwitabira iyi gahunda yo gushinganisha ibihingwa n’amatungo byabo.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

Hatangijwe igihembwe cyo gutera ibiti miliyoni 2,3 i Kirehe 
Ibidukikije

Hatangijwe igihembwe cyo gutera ibiti miliyoni 2,3 i Kirehe 

28/11/2026
Mu mezi ane, abana 139 barasambanyijwe mu Burasirazuba
Abana

Mu mezi ane, abana 139 barasambanyijwe mu Burasirazuba

26/11/2026
Kugira Gatsibo ikigega cy’Igihugu cy’ibiribwa biri mu byo Meya Sekanyange azibandaho
Amatora

Kugira Gatsibo ikigega cy’Igihugu cy’ibiribwa biri mu byo Meya Sekanyange azibandaho

25/11/2026
Guverineri Rubingisa yasabye abatorewe kuyobora uturere kubaka ikipe itsinda
Amakuru

Guverineri Rubingisa yasabye abatorewe kuyobora uturere kubaka ikipe itsinda

24/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ababyeyi barasabwa kureka imyumvire ikumira umwana w’umukobwa mu mikino

Ababyeyi barasabwa kureka imyumvire ikumira umwana w'umukobwa mu mikino

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU