MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Nyuma y’amezi abiri mu kato, bishimiye kongera kubonera inyama hafi

EditorYanditswe na Editor
21/03/2021
Ifoto MUHAZIYACU ikesha Inyarwanda

Ifoto MUHAZIYACU ikesha Inyarwanda

Abatuye mu Karere ka Kayonza bavuga bishimiye kongera kubona aho bahahira inyama nyuma y’igihe kigera ku mezi hafi atatu  ntawemerewe kubaga, nta nka, ihene, intama n’ingurube byemewe kwinjizwa  cyangwa  gusohoka mu karere kose; bitewe n’ akato ayo matungo yashyiriweho  kubera indwara y’uburenge yahagaragaye.

Tariki 6 Mutarama 2021 nibwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi yari yashyizeho akato  ku matungo yo mu Karere  ka Kayonza mu  kurwanya no kwirinda ikwirakwiza  ry’indwara y’uburenge yari yagaragaye mu nka zororewe mu Mudugudu wa  Mucucu, Akagari ka Buhabwa, Umurenge wa Murundi.

Indwara y'Uburenge yagaragaye i Kayonza mu nka zo mu Murenge wa Murundi, Akagari ka Buhabwa, Umudugudu wa Mucucu,
Bimaze gutangazwa na @RwandaAgri

"Ingendo z'amatungo (inka, ingurube, ihene n'intama) ku mpamvu iyo ari yo yose zirahagaritswe muri @KayonzaDistrict yose."#RwOT pic.twitter.com/XDQxHDOZVg

— MUHAZI YACU (@muhaziyacu) January 7, 2021

Uyu munsi hashize iminsi ibiri, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi isohoye itangazo rikuraho akato k’indwara y’uburenge muri aka karere tariki 19 Werurwe 2021, nyuma yuko ngo raporo y’itsinda ryabikurikiranye yagaragaje ko itakiharangwa.

Iri tangazo ryasinyweho na Dr. Gerardine Mukeshimana Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi hari aho rigira riti: “Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi aramenyesha abantu bose cyane cyane aborozi bo mu Karere ka Kayonza, inzego z’Ubuyobozi n’Umutekano ko akato k’amatungo n’ibiyakomokaho kari kashyizwe mu Karere ka Kayonza gakuweho, bityo ingendo z’amatungo (inka, ihene, intama n’ingurube) n’ibiyakomokaho zikaba zemewe mu Karere ka Kayonza, kimwe n’ahandi hose mu gihugu.”

Bamwe mu batuye mu bice by’Akarere ka Kayonza  MUHAZIYACU yaganiriye na bo  bavuze ko kuba bari bamaze amezi asaga abiri batabasha kurya inyama no kuzicuruza byabagizeho ingaruka.

Nyiranizeyimana wo mu Murenge wa Kabarondo yagize ati: “Ubu twongeye kubona inyama kuri za busheri ariko hari hagiye gushira amezi atatu tutazibona pe, kubera akato. Ikibazo cy’uburenge cyari cyagaragaye i Murundi akarere kose bahita badushyira mu kato, ubu urabona ko ari byiza n’ ubu mvuye kuzizaha.”

Naho umwe mu bakora ubucuruzi bw’inyama mu Murenge wa Rwinkwavu yabwiye MUHAZIYACU ko yahombejwe no kumara amezi asaga abiri adakora.

Ati: “Ubu urabona ko akazi kongeye gusubukurwa ariko guhera ku itariki 6 z’ukwa mbere kubaga ntabwo byari byemewe kandi ni byo byari bidutunze; urumva nawe niba  naraguraga  inka nkabaga, akaba ari ko kazi kanjye, ubu nkaba maze amezi abiri ntakora, ni ibihombo gusa.”

Niba ushaka kumenya byinshi ku ndwara y’uburenge wasoma izi nkuru zindi:

  • Iburasirazuba: Aborozi bagomba guhora bari maso ku ndwara y’uburenge
  • Imirenge Icyenda mu kato nyuma y’indwara y’uburenge yagaragaye mu nka i Kayonza

Umurenge wa Murundi uherutse kugaragaramo uburenge, bikaba n’impamvu yo gushyira akarere kose ka Kayonza mu  kato ku matungo  y’inka, ihene, intama n’ingurube, ubworozi bw’inka ni yo soko y’imibereho ku baturage  bawo benshi.

Uyu murenge wonyine ubarurwamo inzuri (amafamu) 1,502 n’ inka zirenga ibihumbi 20, aborozi baho mu bihe bisanzwe bakaba bagemura ku ikusanyirizo amata angana na litiro ibihumbi 10,000 ku munsi.

  • Ubworozi bw’inka  i Murundi mu Murenge ufite inzuri 1500

Mu buryo bugari, mu ngaruka zigera aho  byemejwe ko hagaragaye indwara y’uburenge ni ugushyira mu kato amatungo yaho kandi ntihagire ava ahandi yemererwa kuhagera, aborozi ntibemererwe kuyagurisha no kuyabaga, … bikaba bihungabanya ubukungu bw’aborozi ndetse n’igihugu muri rusange, bikanemezwa n’impuguke mu bworozi zo mu kigo gishinzwe  guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda –RAB.

Minisiteri  y’Ubuhinzi n’Ubworozi isaba abantu mu nzego zose gukomeza ubufatanye mu “kurushaho gutanga umusanzu wabo mu  gukumira uburwayi bw’amatungo”.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka KayonzaMinagri

UMWANDITSI

Editor

Editor

Izo bijyanye

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere
Ibikorwaremezo

Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere

04/11/2026
Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari
Amakuru

Perezida Kagame yasabye ibihugu guhindura imyumvire ku ishoramari

02/11/2026
Gatsibo: Imiryango 30 itishoboye yahawe inka muri gahunda ya Girinka
Inkuru z'ingenzi1

Gatsibo: Imiryango 30 itishoboye yahawe inka muri gahunda ya Girinka

02/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Twirinde ibintu byo gusigana- Minisitiri Gatabazi

Twirinde ibintu byo gusigana- Minisitiri Gatabazi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU