Amatungo yo mu mirenge icyenda yo mu turere twa Kayonza, Gatsibo na Kirehe yashyizwe mu kato, nyuma y’aho hagaragaye icyorezo cy’uburenge mu mirenge ya Gahini na Ndego yo mu Karere ka Kayonza.
Mu itangazo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yashyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, tariki 24 Kamena, ryashyizweho umukono na Dr. Gerardine Mukeshimana Uyobora iyi Minisiteri hatangajwe ko hahagaritswe ingendo z’amatungo yo mu mirenge ya Gahini, Ndego, Mwiri na Murundi yo ku Karere ka Kayonza, imirenge ya Kiziguro, Rwimbogo na Kabarore yo mu Karere ka Gatsibo, n’imirenge ya Mpanga na Nasho yo mu Karere ka Kirehe.
Ingendo zahagaritswe ku matungo y’inka, ingurube, ihene n’intama.
Hagaragaramo ko inka zagaragaje ibimenyetso by’indwara y’uburenge ari izororerwa mu Kagari ka Kahi, Umurenge wa Gahini, no mu Kagari ka Kanyinya, Umurenge wa Ndego, mu Karere ka Kayonza.
Iri tangazo rikomeza rigira riti: “Ashingiye kandi ku miterere y’indwara y’uburenge n’uko yandura vuba cyane mu gihe cy’izuba, mu rwego rwo kurwanya iyi ndwara, kuyikumira no kurwanya ikwirakwira ryayo, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi aramenyesha abantu bose, inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano ibi bikurikira:
Guhagarika ingendo z’amatungo (inka, ingurube, ihene n’intama) ku mpamvu iyo ari yo yose (kororwa, kugurisha, kubaga…) mu mirenge ya Gihini, Mwiri, Murundi na Ndego yo mu Karere ka Kayonza, mu Mirenge ya Rwimbogo, Kabarore na Kiziguro yo mu Karere ka Gatsibo, no mu Mirenge ya Nasho na Mpanga yo mu Karere ka Kirehe.”
Iri tangazo rivuga kandi ko hagomba kubaho gukingiza inka yose igejeje amezi atandatu kuzamura muri iyo mirenge, aborozi bafite amatungo yagaragaje cyangwa akekwaho ibimenyetso by’indwara y’uburenge basabwa guhita bahamagara umukozi ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo, kwambara uturindantoki n’agapfukamunwa igihe cyose umuntu agiye kureba no gusuzuma itungo rirwaye,…
Amakuru agera kuri MUHAZIYACU agaragaza ko kugeza kuri uyu wa Gatatu inka zisaga 50 ari zo zimaze kugaragaza ibimenyetso by’indwara y’uburenge muri Kayonza
Mu nkuru MUHAZIYACU yatangaje kuwa mbere yagaragazaga ko hari inka 30 z’umworozi umwe zagaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara.
Mu bimenyetso by’indwara y’uburenge harimo gucika intege, guta urukonda, gucumbagira nk’aho itungo ryakandagiye mu bintu bikayikomeretsa mu binono.
Iyi ndwara kandi irandura, ikandurira cyane mu maganga, amase n’andi matembabuzi.






Ibitekerezo 1