Mu Murenge wa Gahini, mu Kagari ka Kahi, haravugwa indwara yateye mu rwuri rw’umuturage bikekwa ko ari uburenge.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buragaragaza ko iyi ndwara itaramenyekana, by’umwihariko kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Kamena ngo hari abo mu nzego zibishinzwe bari kubigenzura no kubikurikiranira hafi .
Amakuru agera kuri MUHAZIYACU agaragaza ko iyo ndwara yagaragaye mu rwuri (Ifamu) mu Kagari ka Kahi, Umudugudu wa Tsima nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’inzego z’ubuyobozi n’Umutekano.
Mu ifami yose irimo inka 103, inka 30 muri zo byagaragaye ko zifite ibimenyetso by’indwara bikekwa ko ari uburenge, bigakekwa ko inka ya mbere yafashwe ku wa 16 Kamena 2020.
Aya makuru yemeza ko muri aka gace hari abandi borozi 10 bahuriye ku ifamu imwe na bo bafite iki kibazo, nabo bakaba bagiye gusurwa n’abashinzwe ubworozi mu Karere ka Kayonza n’abo mu Kigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi -RAB; kugira ngo hemezwe niba iyi ndwara ari uburenge koko.

Igikekwa ngo ni uko iyi ndwara ibaye ari uburenge, yaba yarazanywe n’imbogo esheshatu ziherutse kurenga uruzitiro rwa pariki.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude mu kiganiro gito yagiranye na MUHAZIYACU yagize ati : “Ntabwo turamenya ko iriya ndwara ari uburenge, ubu hagiyeyo ikipe igizwe n’abakozi ba RAB, ndetse n’abakozi b’akarere tukaba dutegereje icyo baza kutubwira.”
Indwara y’uburenge iherutse kugaragara mu Rwanda mu 2017 ubwo yibasiraga Intara y’Iburasirazuba, icyo gihe bivugwa ko yahombeje Leta y’u Rwanda miliyoni zigera ku 10 z’Amadolari
MUHAZIYACU irakomeza kubakurikiranira iyi nkuru…






Ibitekerezo 1