Abasore babiri basanzwe bategura ibitaramo muri kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyagatare kubufatanye n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye bashyizeho amarushanwa yo kuririmba ku rubyiruko rufite impano, batatu ba mbere bakazakorerwa indirimbo y’amajwi n’amashusho.
Ni irushanwa ryiswe “SUMMER VOICE BATTLE 2020” rikaba rigamije kuzamura impano yo kuririmba mu rubyiruko mu njyana zitandukanye zirimo “ Hiphop, Rnb, Gospel, Trap, Afrobeat n’izindi.
Karemera Elyse umwe mu bategura iki gikorwa yabwiye MUHAZIYACU ko bari bamaze igihe bategura ibitaramo by’abahanzi bakomeye bakabahuriza mu Karere ka Nyagatare ariko ngo kuri ubu barifuza gushyigikira impano ziri mu rubyiruko zabuze uzizamura.
Ati “ Twaricaye turavuga tuti muri iyi minsi turi mu bihe byo kwirinda Coronavirus n’iki twakorera urubyiruko rufite impano rwabuze uruzamura, dusanga twashyiraho irushanwa batatu ba mbere tukabakorera indirimbo y’amajwi n’amashusho.”
Yakomeje avuga ko bisunze abafatanyabikorwa batandukanye barimo Coffe Sound Music ikoreramo umuhanzi Kivumbi n’abandi.
Ati “ Abiyandikisha ni umuntu wese ukiri urubyiruko wifitemo impano yo kuririmba ariko utagira abamufasha, ntabwo ari abaturuka Iburasirazuba gusa ahubwo turifuza ko n’abaturuka ahandi hantu hatandukanye mu gihugu bakitabira, tuzabakorera iyo mdirimbo ariko tunakomeze kubaba hafi nibura kugera bazamutse bakagera ku rwego rwiza.”
Karemera yavuze ko iri rushanwa kuri ubu kuryiyandikishamo byatangiranye na tariki ya 21 Kamena kugeza tariki 1 Nyakanga 2020. Nyuma hazakurikiraho igikorwa cyo gutoranya abatsinze nibura kizarangirana na tariki ya 15 aho aribwo batatu ba mbere batsinze bazamenyekana.





