MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bishimiye kuva mu nzu yatumaga batubaka urugo neza

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
23/06/2020
Irafasha na Tuyambazimana  (bahagaze iburyo) ubwo bahabwaga inzu   bubakiwe (Ifoto: Manishimwe N)

Irafasha na Tuyambazimana (bahagaze iburyo) ubwo bahabwaga inzu bubakiwe (Ifoto: Manishimwe N)

Umuryango wa Irafasha Janati na Tuyambazimana Ibrahim  utuye mu Murenge wa Kabarore, mu Karere ka Gatsibo wari umaze imyaka isaga itanu ubangamirwaga no kuba mu nzu nto yatumaga na bimwe mu biganiro nk’abashakanye bidashoboka.

Uyu muryango watangaje ibi mu kiganiro na MUHAZIYACU kuri uyu wa kabiri tariki 23 Kamena 2020, mu gikorwa cyo kuwushyikiriza inzu n’ubwiherero wubakiwe yuzuye itwaye hafi miliyoni ebyiri z’ amafaranga y’u Rwanda.

Tuyambazimana Ibrahim  na Irafasha Janati bari mu kiciro cy’abatishoboye batuye mu  Mudugudu wa Ruhuha, Akagari ka Simbwa babaga mu nzu y’amabati 8, itagira icyumba, yubakishije ibyondo, bakayibanamo n’umwana umwe babyaranye.

Inzu Tuyambazimana na Irafasha babagamo mbere yo kubakirwa iyagutse

Irafasha Janati  yakomoje ku mbogamizi bari bafite zo kuba mu nzu nto zirimo no kutaganira neza nk’umugabo n’umugore.

Ati: “Twari tubayeho nabi, ntitwanabonaga n’umwanya wo kuba twaryama wenda nko ku mwanywa ngo tuganire nk’umugore n’umugabo bitewe n’icyocyere kubera inzu ngufi. Ntitwakingaga kubera ko nta rugi, twegekagaho tukagenda. Nta mushyitsi washoboraga kuza iwacu ngo arare;…ariko ubu kuba tubonye inzu nziza biradushimishije.”

Umugabo we Tuyambazimana Ibrahim avuga ko kwimukira mu nzu yagutse kandi yita ‘nziza’ bizihutisha iterambere ryabo.

Ati: “N’iyo nabaga ndyamye imbeba zabaga zindi hejuru kubera ko ari mu byondo ari na hatoya, ariko ubu ubwo mbonye inzu nziza ngiye gushakisha umurimo nkore ntere imbere.”

Sheikh Muhoza Issa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ‘Education Health and Economy’ wubakiye uru rugo inzu rwashyikirijwe none, yabasabye kuyifata neza no kwiteza imbere.

Ati: “Twamwubakiye mu rwego rwo kugira ngo agire aho aba heza kandi hatunganye, abashe kwiteza imbere, bikajyana no gushyigikira gahunda y’imihigo kuko uyu muryango wari ku rutonde rw’imiryango ikwiye gufashwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore Urujeni Consolée yabwiye MUHAZIYACU ko nk’umurenge  muri iyi 2019-2020 bari bafite umuhigo wo kubakira imiryango 38 itaragiraga ho kuba namba, no gusana inzu zangiritse z’imiryango 160.

Ngo kubakira abatari bafite namba  uyu mwaka urangiye bikozwe,  na ho gusana inzu zangiritse byo hasanzwe izigera kuri 80.

Gitifu Urugeni yasabye  umuryango wa  Tuyambazimana na Irafasha gufata neza inzu wubakiwe.

Ati: “Twishimiye ko uyu muryango ubonye aho kuba heza, turawusaba gufata neza iyi nzu yahawe ukabera urugero abandi, kandi ukiteza imbere. Kandi dushimiye cyane Umufatanyabikorwa EHE.”

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019-2020, mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo hari habaruwe imiryango 428 itishoboye ikeneye kubakirwa ku buryo bwihutirwa. Muri Gicurasi  2020, Ubuyobozi bw’aka karere babwiye MUHAZIYACU ko imiryango 317  ari yo imaze kubakirwa no gutuzwa neza.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka GatsiboGatsibo

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kayonza: Hagaragaye indwara mu nzuri bikekwa ko ari uburenge

Imirenge icyenda mu kato nyuma y'indwara y'uburenge yagaragaye mu nka i Kayonza

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU