Urugaga rw’Abikorera-PSF mu Ntara y’Iburasirazuba rwagabiye inka 86, imiryango 86 y’ abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo kubaremera no kubafasha kuva mu bukene. Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Kanama 2021, ku rwego rw’Intara kibera mu Karere ka Kirehe.
Ni ku nshuro ya kabiri abagize Urugaga rw’Abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba boroje abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye mu ntara yose. Muri buri murenge abikorera bagabiye uwacitse ku icumu umwe bakanamuganuza ibirimo ibiribwa na bimwe mu bikoresho nkenerwa mu mu rugo.
Umwe mu bagabiwe inka ni Ndatimana Jean Damascene utuye mu Murenge wa Gatore, mu Karere ka Kirehe. Ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana babiri, akaba umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Ndishimye cyane kuba bampaye inka, nta nka nari mfite, ubu rero izaduha amata abana banjye ntawe uzagira ikibazo cy’imirire mibi, nzabona ifumbire yo mu mirima yanjye, aho nasaruraga umufuka umwe ubu hazajya hava imifuka ibiri cyangwa irenga, kuko nzaba nongeyemo ifumbire.”
Mukamahirane Marthe atuye mu Murenge wa Kirehe, mu Kagari ka Kirehe na we uri mu worojwe n’Urugaga rw’abikorera -PSF muri uwo murenge yishimiye ko yongeye gutunga inka dore ko iyo yari afite yapfuye,
Yakomeje agira ati: “Nishimiye ko nahawe inka na PSF kuko ntayo nari mfite, nari nkeneye ifumbire, nyitezeho no kubona amata”
Hari bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 borojwe umwaka ushize, ubu bemeza ko inka bahawe zabagiriye akamaro.

Umwe muri bo ni Bagwaneza Ruth uhamya ko hari ibyo yagezeho abikesha inka yahawe. Ati: “Inka bampaye yahise ibyara ikimasa, ubu narongeye ndayibanguriza ifite amezi atanu, mbere yakamwaga litiro umunani nkagurisha eshanu, ku buryo nabogana amafaranga ibihumbi 40 Frw ku kwezi ava ku mata, rero iki gikorwa cyo kutworoza inka mbona gifite n’aho gihuriye na gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, kandi ni ikimenyetso cy’imiyiborere myiza dukesha Perezida wa Repubulika.”
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera -PSF mu Ntara y’Iburasirazuba Ndungutse Jean Bosco avuga ko iki gikorwa cy’abikorera kizakomeza, bakazanacyagura.
Yemeza ko ubu ari umuhigo besheje 103% kuko ngo bari gutanga inka 83, ubu bakaba batanze 86.
Yakomeje agira ati :”Nk’abikorera twahisemo kongera kunga Abanyarwanda no komora imitima y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni yo mpamvu twahisemo kubaha inka.”
Guverineri w’Intara y’Iburusirazuba CG Gasana Emmanuel yibukije abahawe inka ko bagomba kuzitaho kugira ngo zizabafashwe no kwivana mu bukene.
Yagize ati : “Guhana inka ni igihango, ni urukundo, ni icyororo, iyi ni gahunda yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kugirango abantu babane, bakiyubaka, no gusana imitima y’Abanyarwanda”
Bimwe mu bikorwa byakozwe na PSF mu Ntara y’Iburasirazuba harimo koroza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, kubaganuza; naho abo mu Karere ka Rwamagana bubatse inzu ndetse banasana Urwibutso rwa Jenoside rwa Rwamagana n’urwa Mwurire.










