MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Gahunda “Irya mukuru” yifashishwa mu kurwanya uburembetsi

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
09/08/2021
Muzehe Rwabuneza ni umwe mu batangije gahunda "Irya mukuru"

Muzehe Rwabuneza ni umwe mu batangije gahunda "Irya mukuru"

Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko “bambariye urugamba” rwo guhangana n’abarembetsi n’ibikorwa byabo, mu Murenge wa Rwempasha hatangijwe ikiswe “Irya mukuru”.

Umurenge wa Rwempasha ni umwe mu mirenge ikora ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, abantu bambutsa magendu, ibiyobyabwenge bakunze gukoresha inzira zo mu giturage, aha niho haturutse igitekerezo cy’uko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakuru mu myaka (abasaza n’abakecuru) nabo batekereza gushyiraho akabo kugira ngo barwanye uburembetsi.

Rwabuneza Musonera Moses ni umwe muri aba basaza batangije “Irya mukuru”, yagize ati: “Igihugu cyacu kidukangurira ibijyanye n’umuco, abantu bagenda batakaza indangagaciro z’umuco, ari abo bana bajya mu biyobyabwenge ni abacu nitwe tubabyara, ni muri urwo rwego twatangije ubukangurambaga.”

Yakomeje agira ati: “Abanyarwanda baca umugani ngo ‘Irya mukuru ntirizinduka riba ryagiye kureba’, ubu bukangurambaga bugamije kwibutsa abantu bakuru ko bakwiye kureba abana babo, niho twahereye.”

Muzehe Rwabuneza akomeza asobanura uko Irya mukuru ikora, yagize ati “Twe nk’abantu bakuru turi aho mu midugudu, turibaza ngo ibyo tubonye bidakwiriye tubikoraho iki? Hari ukubivuga, hari ukubigaragaza mu buyobozi ndetse no kubikumira, tukajya inama nk’abantu bakuru tugafatanya n’inzego zose, kugira ngo turebe uko twarwanya ibyaha, twarebaga ibintu byose bijyanye n’iterambere haba mu bukungu, imiyoborere, imibereho myiza n’umutekano tukagenda tureba buri cyiciro ko ari ugukemura ibibazo by’abantu tugasasa inzobe tukikemurira ibibazo.”

Hari ibimaze kugerwaho muri iyi gahunda y’ “Irya mukuru” kuko nyuma y’uko basasa inzobe bakabona ahari ibibazo ndetse bakajya kwegera abo bireba, ku kibazo cy’Uburembetsi cyagize umwihariko, bakijya mu mizi; icya mbere bakemuye ni abacuruza inka bazijyanaga Uganda, icyo cyararangiye biciye mu kwigisha abaturage.

Hari abagore bacuruza amavuta nabo bayajyanaga hakurya bagiriwe inama kuko abenshi ni abagore ba bari mu “Irya mukuru” abambukaga bajya hakurya, nabo baraganirijwe banibutswa kugira uruhare mu gutanga amakuru kubambuka mu buryo butemewe, ibi byemezwa na Muzehe Rwabuneza.

Guverineri w’Kntara y’Iburusirazuba CG Gasana K. Emmanuel ashima uruhare rw’abaturage ba Nyagatare mu kurwanya ibyaha nyambukiranya mupaka, agira ati: “Hari Ibyo abaturage biyemeje basinye amasezerano n’abayobozi babo bakagira umudugudu utaragwamo icyaha, hari abakoze ibintu byinshi binashimishije nko kurwanya magendu, harimo guhanga udushya, Irya mukuru, abandi bakavuga ngo imboni z’umupaka, abandi bati radiyo mu mudugudu, abandi bati mfata ngufate ninkubura nkubazwe.”

Kuva aho izi gahunda zose zatangirijwe hamenyekanye nzira 70 zakoreshwaga n’Abarembetsi bajya Uganda ubu zarafunzwe Kandi abaturage barakangurirwa gukomeza gutanga amakuru kugira ngo naho bitararangira burundu n’utwo ducye natwo dushire.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana Emmanuel
Muzehe Rwabuneza ni umwe mu batangije gahunda “Irya mukuru”

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Nyagatareuburembetsi

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026
Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi
Amashanyarazi

Gatsibo: Imiryango 250 imaze amezi arindwi itegereje umuriro w’amashanyarazi

12/10/2026
Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Guverineri Gasana yasabye abayobozi gufasha abaturage kumva politiki ya Leta

Bugesera: Guverineri Gasana yasabye abayobozi gufasha abaturage kumva politiki ya Leta

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU