Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana Emmanuel yibukije abayobozi b’imirenge n’utugari ko bafite inshingano yo kwimakaza ubumwe ndetse no gufasha abaturage kumva politiki ya Leta y’u Rwanda ndetse no kubereka amahirwe bahawe n’ubuyobozi bw’igihugu bakayabyaza umusaruro.
Ibi Guverineri Gasana yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki 09 Kanama, ubwo yari mu kiganiro nyunguranabitekerezo n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge mu Karere ka Bugesera.
Uyu muyobozi w’intara kandi yibukije abayobora inzego z’ibanze ko bafite inshingano zo gukorera igihugu bagamije guhindura imibereho y’abaturage iganisha ku iterambere rirambye.
Yagize ati: “Murasabwa kwimakaza ubumwe, umutekano, iterambere kandi mukamenyekanisha ibikorwa bya Leta no gufasha umuturage kumva no gusobanukirwa politike y’igihugu.”
CG Gasana kandi yibukije abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari ko politiki ya Leta y’u Rwanda yamaze kwaguka igakwira isi yose ari yo mpamvu ibyo byose bikwiye guhera mu tugari.
CG Gasana yasoje yibutsa abayobozi amahirwe ari mu Karere ka Bugesera, ati: “Muri mu nkengero ya Kigali, amahirwe y’umujyi abageraho byihuse. Hari ikibuga cy’indege, ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ibishanga n’ibiyaga bikoreshwa mu buhinzi ibihe byose, ndetse Bugesera ni igicumbi cy’ubumenyi kubera ibigo by’amashuri kandi meza harimo na kaminuza.”
Ibi biganiro byitabiriwe Kandi n’abagize inama y’umutekano itaguye, barimo Umuyobozi ushinzwe Umutekano mu Ntara y’Iburasirazuba, Brig. Gen. Eugene Nkubito.
Brig. Gen. Nkubito yibukije abitabiriye ibiganiro ko inshingano zabo harimo no kumenya umutungo wa Leta uri mu duce bayobora kandi akaba ari bo bagomba kurinda ubusugire bwabyo, abibutsa ko inzego z’umutekano zitaba zije kubasimbura ahubwo ziba zije ngo zuzuzanye mu nshingano.
Brig. Gen. Nkubito yibukije abanyamabanga b’utugari gukurikirana ibibazo by’abana bahohoterwa. Anibutsa abayobozi b’utugari dukora ku mupaka gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano, mu rwego rwo kurinda neza umupaka ku buryo nta muntu cyangwa ibintu bishobora kwinjira binyuranyije n’amategeko.









