Izina Ntawumenyumunsi rirazwi mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, nyuma yo guhera ku gihingwa cya kawa mu mwaka wa 2000 ariko ubu akaba yaramaze kuba ikitegererezo mu buhinzi bw’urutoki, amatunda n’ibinyomoro, byose ahinga kuri hegitari 10.
Ntawumenyumunsi Speraton, ni umugabo utuye mu Mudugudu wa Kanyangese, mu Kagari ka Nyabubare, mu Murenge wa Karenge, ariko ibikorwa bye bikaba biherereye mu Mudugudu wa Ryamugabo.
Kuri uyu munsi ibitoki agurisha ubwabyo bimwinjiriza atari munsi ya 300,000frw buri kwezi, aha niho ashingira avuga ko ubuhinzi iyo bunogejwe bushobora gukiza uwukora uyu mwuga, ndetse ukanagirira akamaro abandi, dore ko atanga akazi ku bakozi bagera kuri 30.

Ngo iyo agiye mu mibare asanga atabura nka 500,000frw ku kwezi y’inyungu yinjiye.
Aterura agira ati: “Natangiye mpinga amakawa, mpinga menshi cyane, ariko nagiye mbanza kugura imirima, ngenda negeranya negeranya, bitewe n’inama abajyanama bagendaga bambwira bati mu gihe kizaza ubuzima bw’abanyarwanda ni ubuhinzi.”
Yakomeje guhinga ibindi bihingwa nk’urutoki, nubwo rwaje kwibasirwa n’indwara ya kirabiranya, ariko uyu munsi nicyo kintu kikimwinjiriza kurusha ibindi.

Ku mwero w’ibitoki mu mpeshyi, biba bigura make, ngo ariko iyo ari mu bindi bihe, usanga ari bwo bimwinjiriza cyane; ngo hari n’ibitoki binini kimwe kiba kigura arenga ibihumbi icumi.
Yahinze kandi inanasi mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, hakurya y’Ikiyaga cya Mugesera gihana imbibi na Karenge ya Rwamagana, gusa ngo ubu banamaze kubona ko iki gihingwa cyakwera i Karenge aho bita Bicaca.
Ntawumenyumunsi afite umurima w’amatunda, ibiti bya makadamiya, ibinyomoro na avoka.
Asobanura ati: “Mu by’ukuri, ibihingwa byose ndabinoza, rero nta gihingwa kitanyinjiriza amafaranga rwose. Nk’urutoki rwanyinjirizaga amafaranga menshi cyane, nubwo kirabiranya irumereye nabi.”
Ku mpamvu ubuhinzi ari umwuga nk’indi kandi ushobora gukiza umuntu, Ntawumenyumunsi ati: “Iyo ubukoze neza, ukabunoza, ukumvira inama, dore ko twagize amahirwe akomeye cyane, ubuyobozi bwaratwegereye, abagoronome, abajyanama b’imyumvire ku buhinzi, aho ukomanze hose barakumva.”
Akomerezaho agira ati: “Umuhinzi muri kino gihe agezweho, kuko nkurikije uko hano i Karenge bimeze, [turamutse] dukomeje kugira ikirere cyiza, abanyarwanda ntibagire impungenge, nta nzara ihari.”
Avuga ko iyo uri umuhinzi wabigize umwuga nka we ubasha kubaho neza, kurara heza no kurya neza.
Ati: “Ibyo bifasha umuntu kugira ibitekerezo byiza, kuko murabona ibyo kurya bituma umuntu agira ibitekerezo bizima hano turabyejeje, harimo n’imbuto n’imboga.”

Mu mihingire ye kandi, uyu mugabo agenda agerageza uburyo butandukanye bwo kuzamura umusaruro w’igihingwa, aho yaje guhugurwa ko iyo ikawa ibaye ahantu ibasha kubona igicucu biyifasha; nibwo rero hari aho yagiye avanga urutoki n’ikawa, kandi ahamya ko byombi byera neza.
Avuga ko kugira ngo agende atera imbere byagiye bigirwamo uruhare na Leta ku bijyanye n’amahugurwa, ingendo shuri, n’ibindi.
Atanga urugero nko ku gihingwa cya makadamiya yagiye kubyigira kuri Sina Gerard mu Ntara y’Amajyaruguru, ndetse ngo ubu Ntawumenyumunsi arifuza no kugerageza igihingwa cya pome, dore ko byamaze kugaragara ko cyakwera mu Rwanda.
Ati: “Ubutaka dufite bwose, umuntu atekereje, akagisha inama, akabaza abayobozi cyane cyane ba agoronome babishinzwe, muri uru Rwanda dufite ibihe byiza, tubona imvura ku buryo bihagije. Dukoze nk’uko bikwiriye, nk’uko batugira inama, nta muntu wagombye kuba umukene cyangwa ngo aburare.”
Usibye ubujyanama aha abamugana, ngo agerageza kwibanda ku gufasha abandi bahinzi kuzamura ubuhinzi bwabo, ariko by’umwihariko abari mu kiciro cya mbere.
Ati: “Imbuto turazitanga cyane, Imbuto ndazitanga nkaziha abanyarwanda kugira ngo bahinge nabo batere imbere, kuko ntabwo nakwifuza gukira ngenyine.”
Mu mirima ye, cyane cyane mu isarura, akoresha abakozi 30, ariko abahoraho ni abakozi 10. Bose abatangira mituweri.

Kandi buri mwaka ngo uyu muhinzi agirana inama n’abakozi, bakaganira ku iterambere ryabo, kugira ngo bisuzume barebe niba hari icyo babashije kwigezaho, banasubire ku ntego bafite.
Ntagwabira Valens, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Karenge, avuga ko ubuhinzi bufashe runini cyane ku baturage mu bikorwa bibateza imbere.
Ati: “Hari abakora ubuhinzi bwagutse, hari n’abakora ubuhinzi buciriritse, ariko uretse na Ntawumenyumunsi, hari n’abandi bagiye bamaze nka we, aho batanga imirimo ku baturage, aho usanga bakangurira abandi nabo guhinga bakifasha.
Hagati ya Karenge n’Umujyi wa Kigali harimo ibirometero nitarenze 25, ndetse ni na ho isoko ry’umusaruro riri. Kuri kino, Gitifu Ntagwabira agira ati: “Nta bihingwa byacu bipfa ubusa hano, tugaburira Kigali.”
Karenge ni umwe mu mirenge 14 igize Akarere ka Rwamagana, ituwe n’abaturage basaga 29,000, benshi muri bo batunzwe n’umwuga w’ubuhinzi, hakaba hari n’abakora ubucuruzi.






