Mu rukerero rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi ahagana saa munani z’ijoro nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo yuko Prof Laurent Nkusi wabaye Minisitiri w’Itangazamakuru yitabye Imana aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Amakuru y’urupfu rwe yemejwe nabo mu muryango we, uyu musaza akaba yarabaye umwarimu muri Kaminuza igihe kirekire aho yahereye mu 1976 kugeza mu 2000.
Yanabaye mu buyobozi bukuru bw’igihugu aho yabaye Minisitiri w’itangazamakuru umwanya yagiyeho avuye muri minisiteri y’ubutaka.
Guhera mu 2009 kugera mu 2011 yabaye Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Ishuri rikuru ryigisha ubuhinzi, uburezi n’ikoranabuhanga rya Kibungo, UNATEK, aho yavuye yinjira mu Nteko Ishinga Amategeko atorewe guhagararira amashuri makuru na za kaminuza muri Sena, umwanya yavuyemo manda ye irangiye umwaka ushize. Yari umwe kandi mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’ishuri rya Riviera High School.





