Ibihumyo bihingwa bikaribwa byera hagati y’iminsi irindwi kugeza kuri 11, intungamubiri zibibamo zikubye kabiri iziba mu nyama, kandi kubihinga no kubyitaho ntibisaba ibintu bihambaye.
MUHAZIYACU yagiranye ikiganiro kirambuye na Umubyeyi Josiane, Umukozi muri Porogaramu ya ‘Biotechnology’ mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi-RAB, akaba n’umuhuzabikorwa wa santere y’iki kigo ishinzwe ubuhinzi bw’ibihumyo.
Asobanura ko mbere na mbere ari ngombwa kumenya ko ibihumyo bikunda, ubuhehere, urumuri n’umwuka uhagije wa oxygen.
Imigina y’ibihumyo bita ‘Umwayi’ ikorwa mu ruvange rw’ibyatsi biseye, bikamara iminsi 40 kugeza kuri 45 bibitse ahantu habugenewe kugira ngo umugina ube ugeze igihe cyo guhingwa.
Ngo urwo ruvange rw’ibyatsi rushobora kuba rugizwe n’ibisigazwa by’umuceri, iby’ingano n’ipamba. Ipamba ryabura gahakoreshwa urubingo.
Yagize ati: “Muri make umugina w’ibihumyo uba ugizwe n’ uruvange rw’ibisigazwa by’ibihingwa, bishyiramo umurama.”
Umubyeyi Josiane, asobanura ko kugeza ubu umurama w’ibihumyo ukorerwa mu Rwanda, ukagurwa muri RAB i Rubona, ariko ko hari n’abawutumiza hanze, kandi ngo kugeza ubu abawukenera ntibaraba benshi cyane ku buryo bawubura.
Mu Rwanda, kuri RAB umugina umwe w’ibihumyo ugurishwa amafaranga y’u Rwanda 350, ugasarurwaho hagati ya garama 600 kugeza ku kilo na garama 200, ubuzima bwose bw’umugina; gusa ngo hari n’aho umugina umwe ushobora kweraho ibilo bitatu.
Umubyeyi asobanura ko iyo ibihumyo byahinzwe, nyuma y’iminsi irindwi kugeza ku icumi biba bishobora gutangira gusarurwa.
Mu Rwanda ubuhinzi bw’ibihumyo buhagaze gute?
Mu Rwanda ibihumyo byatangiye guhingwa kuva mu 2006, gusa bisobanurwa ko ubwitabire bwabyo kugeza ubu buri ku gipimo cyo hasi.

Umubyeyi Josiane Umukozi muri Porogaramu ya ‘Biotechnology’ mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi-RAB, akaba n’umuhuzabikorwa wa santere y’iki kigo ishinzwe ubuhinzi bw’ibihumyo yabwiye MUHAZIYACU ko abantu benshi bazi ko bibaho ariko imyumvire yabo mu kubihinga no kubirya ikiri ku rwego ruto.
Ati: “Abantu bize guhinga ibihumyo ni benshi, ariko ababishyira mu bikorwa ni bake. Ikibazo gihari ni twebwe ababirya, ntabwo turazamura urwego rw’imyumvire ku mirire y’ibihumyo.”
Umubyeyi asobanura ko ibihumyo bikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zirimo: Vitamini B1, B2, Calcium, bikaba byongera amaraso, bikanarinda indwara.
Yakomeje agira ati: “Ibihumyo bifasha mu kwongera amaraso, gukomeza amagufa, bituma umwijima, igifu n’amara bikora neza, bikarinda n’indwara ziterwa no kugira ibinure byinshi mu mitsi, binafasha mu kurwanya imirire mibi. Ibihumyo bifite intungamubiri zikubye kabiri inyama.”
Uko ibihumyo bihingwa
Mu bice bitandukanye mu Rwanda, ubuhinzi bw’ibihumyo bukorera mu tuzu duto, twubakishije ibiti, ibikuta byatwo bikaba ari ibibambano baboha bagakikiza inyuma, bikaba ari byo bikoze inkuta, igisenge n’urugi.
Icyakora mu gisenge ho habanzwamo ishashi kugira ngo imvura itinjiramo igashyira amazi adakeneye, ahahinzwe ibihumyo.’

Aho izi nzu nto zubakakwa, hagomba kutagira ubushyuhe bwinshi kandi ibihumyo ntibiterwa imiti.
Ni byo Umuhuzabikorwa wa santere yo muri RAB ishinzwe ubuhinzi bw’ibihumyo, Umubyeyi Josiane akomeza asobanura.
Ati: “Biterwa mu butaka budafite ifumbire, byegeranye, imigina ishoreranye, nta miti biterwa, biravomererwa mugitondo na nimugoroba ariko umuhinzi agakora mu butaka, kugira ngo yumve uko ubutaka bwe bumeze; ntabwo ari ngombwa ngo bitotame.”
Akomeza asobanura ko hari ubwo bitwikirizwa ishashi kugira ngo ubuhehere bugumemo. Noneho kugira ngo bifate umwuka mwiza wo hanze, mugitondo mbere yuko izuba rirasa umuntu agafungura umuryango w’ahantu biri nko mu gihe cy’iminota 30.
Uko bisarurwa
Ibihumyo bisarurwa bigifite itoto, bifite isuku ku buryo bishimwa ku isoko; bigasarurwa iyo ingofero za byo zimaze gutambika.
Umubyeyi arakomeza asobanura ibyo kwirinda mu kubisarura, ati: “Mu gusarura ukaraga nk’ukaraga amavisi, uva mu ruhande rumwe ukajyana mu rundi. Birabujijwe kubisaruza icyuma, kubera ko ushobora gutema umurundugushu igisigayeho kikabora, bigatuma ibindi bidashibuka.”
Ngo iyo umaze gusarura urongera ukavomerera, ugapfundikira neza, ugategereza iminsi irindwi cyangwa icumi, nyuma yaho bigashibuka; ukongera ugasarura.
Avuga ko umugina wera mu byiciro bitatu cyangwa bine ugasimbuza; kandi iyo imigina yamaze gusaza itajugunywa, ahubwo ngo iba ifumbire y’ibindi bihingwa.
Ubuhamya bw’abahinga ibihumyo i Kayonza
Mu kiganiro MUHAZIYACU yagiranye na bamwe babyeyi mu Karere ka Kayonza bari mu itsinda ry’abagore batandatu bahuguwe ku buhinzi bw’ibihumyo bagatangira kubukora muri Werurwe 2020, bagaragaza ko bifite akamaro.
Umulisa Ange Rita, umuhinzi w’ibihumyo mu Murenge wa Rwinkwavu yagize ati: “Ibi bihumyo bitandukanye na bya bindi byera ku gasozi, ibi biraryoha cyane. Ku bwanjye aho kugira ngo ngure inyama nagura ibi bihumyo kuko bikungahaye kuri vitamini nyinshi. Bidufasha kurwanya imirire mibi, nta mwana tukigira mu muhondo.”
Umulisa, asobanura ko kuva batangiye guhinga ibihumyo batigeze babibubira isoko nubwo muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 ngo amasoko yagabanutse.
Ati: “Hano dufite imigina 900, mu minsi 14 biba byeze tugasarura, kandi ntabwo tujya tubura isoko. Mu bihe bisanzwe, ikilo ku muturage usanzwe wa hano tukigurisha amafaranga y’u Rwanda 2000, ku mahoteli tukagurisha 2500frw ku kilo.”
Ndayisaba Fidèle na we w’i Rwinkwavu ati: “Ibihumyo biraryoha ku buryo iyo ntekereje nko kugura inyama, mpita ngira igitekerezo cyo kuba nazisimbuza ibihumyo, nsanzwe mbigura ku 2000frw ku kilo.’
Ubuyobozi bwa RAB busobanura ko amasoko y’ibihumyo mu Rwanda ahanini ari amahoteli.Kuba ikilo cya byo kigurishwa hagati ya 1500 na 2500frw, na byo ngo byumvikanisha ko bitaraba byinshi.






