Mu Murenge wa Mugesera, mu Karere ka Ngoma hari kubakwa uruganda ruzajya rugura rukanatunganya umusaruro w’inanasi, biteganyijwe ko ruzatangira gukora muri Kanama 2021.

Inyubako uru ruganda ruzakoreramo ziri kubakwa mu Kagari ka Ntaga, Umudugudu wa Rugaju, imirimo yo kurwubaka igeze ku gipimo cya 50% bikaba biteganyijwe ko kubaka no gushyiramo imashini bizarangirana n’amezi ya Kamena na Nyakanga 2021.
Mu gace uru ruganda ruri kubakwamo hari ubuso burenga hegitari 2500 buhinzeho inanasi ku butaka buhuje, kandi abahinzi bazo ntibasiba gutaka ibihombo baterwa no kutagira amasoko ya zo cyane cyane mu bihe by’umwero wa zo.
Muzerwa Alexis Uyobora Koperative y’abahinzi b’inanasi ba Mugesera- KOABANAMU igizwe n’abanyamuryango basaga 90, yabwiye MUHAZIYACU ko uru ruganda nirukora nk’uko babibwira bazaca ukubiri n’ibihombo.
Ati: “Ubu icyigereranyo cy’umusaruro w’inanasi tubona ku munsi ntushobora kujya munsi ya toni 70 mu cyumweru, ubwo ni hano hafi gusa, ku buryo nitubona uruganda ruzatubera isoko ryizewe hafi yacu, kuko kugeza ubu abenshi mu baguzi twari dufite ni abamamyi, batwara umusaruro muke, uwundi natwe turawuzunguza za Kigali, no hirya no hino mu gihugu.”
Akomeza agira ati: “Ubundi inanasi iyo zeze cyane kubera kutagira isoko rifatika zirangirika, hakaba n’igihe zidupfiriye ubusa, abamamyi na bo bakaduhenda. Nka KOABANAMU isoko twari dufite ni Inyange ariko igiciro baduheraho na cyo ni gito, kandi batwara umusaruro muke cyane, kuko bashobora kuza kabiri mu mwaka batwara nka toni 30.”
Shema Ivan Umuyobozi wa Kampani yitwa 1000 Hills Products Rwanda iri kubaka uruganda ruzatunganya umusaruro w’inanasi mu Murenge wa Mugesera yabwiye MUHAZIYACU ko biteganyijwe ko ruzakoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gutunganya no kumisha umusaruro w’inanasi, ku buryo zizajya zoherezwa ku masoko yo mu mahanga.
Shema avuga ko uru ruganda rwe, niba ntagihindutse ruzatangira kwakira no gutunganya umusaruro w’inanasi muri Kanama 2021, kandi ngo ruzatangirana ubushobozi bwo gutunganya toni zitari munsi ya 90 ku kwezi.
Mapambano Nyiridandi, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko abahinzi b’inanasi muri Ngoma bazatezwa imbere n’uru ruganda.
Ati: “Igihe tuzaba tumaze kubona urwo ruganda, rugatangira kugurira abaturage umusaruro, bizatera abahinzi ishyaka ryo kwita ku buhinzi bw’inanasi kuko ubu hari abahinzi ba zo bamwe bari baracitse intege kubera isoko n’ibiciro gito. Nko muri Sake koperative yaho ubona ko yacitse intege, ariko ubu hari icyizere ko mu mezi make ari imbere, ubutaka bwa Ngoma buberanye n’inanasi buzahingwaho inanasi ku bwinshi.”
Akarere ka Ngoma kagaragaza ko ubu, ubuso buhinzeho inanasi kandi abahinzi babikora nk’umwuga ari hegitari zisaga ibihumbi bine, ahanini mu mirenge ya Zaza, Sake na Mugesera.







