Umumotari yatwaye umugenzi amukuye mu mujyi wa Rwamagana amugejeje i Gahengeri mu ishyamba ryitwa Nyirabujari riri ku muhanda uzamuka uturuka mu Kabuga ka Musha, amuha icyo kunywa cy’umutobe (jus) cyarimo ibikekwa ko byatumye ata ubwenge, umugenzi atera icyuma umumotari ku ijosi, bikekwa ko yashakaga kumwica ngo yibe moto.
Ibi byabaye ku manywa yo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 8 Mutarama 2021, ubwo umumotari yatwaraga umugenzi wamenyekanye ku izina rya Hassan, bagera mu ishyamba rya Nyirabujari aha umumotari jus iroze ahita acika intege ata ubwenge.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yabwiye MUHAZIYACU ko uwo mugenzi yateye umumotari icyuma mu ijosi, gusa ngo ntiyakimuhamije, ahubwo kuko yasaga n’ugifitemo ubwenge bagundaguranye bagwa hasi icyuma aragifata, kimukomeretsaho gato.
Uyu mumotari w’imyaka 26 ngo yaje gutabarwa n’undi mumotari wari uturutse i Gahengeri, bituma umugizi wa nabi yiruka aracika, gusa kuko umumotari yahuye n’ikibazo cyo kugenda k’ubwenge (unconsciousness) yajyanywe ku Bitaro by’Intara bya Rwamagana kugira ngo asuzumwe n’abaganga.
Meya Mbonyumuvunyi ati: “Mu gihe bari bakigundagurana hamanutse moto iturutse i Gahengeri, ije ibona moto iparitse iruhande abantu barimo kugundagurana bakirana hasi, wa wundi rero aba aramwiyatse ariruka, yirukanse rero nibwo bahise babona umumotari ko yataye ubwenge. Bigaragara ko iyo jus yamuhaye harimo ibintu, reka mbyite uburozi.”
Iperereza ryatangiye, uwo mugenzi watorotse imyirondoro ye ngo yatangiye kumenyekana arimo arashakishwa kugira afatwe akurikiranywe n’ubutabera.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana agira inama abamotari yo gutwara abantu ahantu babona bizeye, aho babona hatizewe akaba yasaba umugenzi ibyangombwa akabifotora akabisigira bagenzi be kugira ngo n’uwatekereza ubugizi bwa nabi ntabe akibikoze.
Ati: “Abonye agiye kunyura ahantu hatizewe yamusaba umwirondoro nk’indangamuntu kugira ngo abisigire ababa basigaye.”
Ikibazo cy’ubujura bw’ammamoto ndetse no guhohoterwa kwabo si ubwa mbere kibaye i Rwamagana, mu minsi ishize, tariki 12 Ukuboza 2020 umumotari mu murenge wa Mwulire yishwe ateraguwe ibyuma ku manywa y’ihangu.






