MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Abahinzi bafite impungenge z’aho bazanika ibigori, Ubuyobozi bukabasaba kwishakamo ibisubizo

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
27/01/2021
Mu Karere ka Ngoma hitezwe umusaruro mwiza w'ibigori byahinzwe muri 2021(Ifoto: Manishimwe N)

Mu Karere ka Ngoma hitezwe umusaruro mwiza w'ibigori byahinzwe muri 2021(Ifoto: Manishimwe N)

Abahinzi b’ibigori bo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Ngoma baravuga ko batangiye kubona umusaruro mwiza muri iki gihembwe cya 2021A, icyakora muri bo hari abafite  impungenge z’uko ushobora kwangizwa n’uko nta hantu  hahagije ho kuwusarurira, kuko ubwanikiro  Leta yubatse ari buke.

Abahinzi baragaragaza ibi, mu gihe ubu Akarere  ka Ngoma katangije ubukangurambaga bwo  gufata neza umusaruro wabonetse mu gihembwe cy’ihinga  kiri ku musozo cya 2021A, buzarangira mu kwezi  kwa Gashyantare.

Ubuyobozi bw’aka karere butangaza ko umusaruro w’ibigori witezwe ari toni ziri hagati y’ibihumbi 55 n ’ibihumbi 60, ku buso byahinzweho muri iki gihembwe cy’ihinga bwa hegitari zisaga ibihumbi  21, mu mirenge 14 ikagize.

Abahinzi b’ibigori MUHAZIYACU yavuganye na bo mu Murenge wa Jarama bahuriza ku kugaragagaza ko  umusaruro bafite ari mwiza, bakagaragaza impungenge y’uko ushobora kwangirikira mu isarura bitewe nuko nta hantu heza ho gusarurira hazwi nka hangari hasakaye bafite.

Muhire Mathias yagize ati: “Ibigori byacu bireze pe, nubwo habanje kuva izuba ariko umusaruro umeze neza, njyewe mpinga hegitari hafi n’igice niteguye kwezaho toni ebyiri, ariko ikibazo gihari ni uko  tudafite ubwanikiro buhagije. Ubu muri kano gace hari hangari imwe  gusa isakaye, turifuza ko mu Kagari ka Karenge haba nibura hangari enye, kugira ngo umusaruro tubashe kuwufata neza.”

Ngiruwonsanga Athanase na we ati: “Dufite impungenge z’uko tuzajya gusura nk’abahinzi babiri batangiye gusarura mbere bazana umusaruro wabo muri iyi hangari nziza yubatswe na Leta, tugasanga babiri bonyine  barahujuje twebwe tukabura aho dusarurira. Ubu bwanikiro ni buto, keretse batwubakiye n’ubundi, ariko hagati aha tutabubonye twasaba nibura ko Ubuyobozi bwadufasha kubona inkunga bakatuzanira amashitingi, tukajya twanika neza, tukananura umusaruro wacu kuko n’imvura iri kugwa.”

Ku rundi ruhande, muri aka Karere ka Ngoma hari abayobotse uburyo bwo kwikorera za hangari zidasakaye, mu buryo buciriritse hafi y’ingo zabo kandi ngo birafasha.

Uwimana Paulina ni umwe mu batangiye gusarurira kuri hangari y’ibiti  iri mu mbuga ye, agira ati: “Ubu njyewe ndateganya kweza nka toni umunani kandi gusharika gutya  birafasha, maze imyaka 3 mbikora.  Icyo bifasha ni uko iyo imvura iguye kubera ko haba hariho ibishishwa kandi  ikigori kiba gicuramye  amazi ntabwo yinjiramo imbere, ntabwo ikigori cyangirika.”

Mapambano Nyiridandi Cyriaque, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma (Ifoto: Manishimwe N)

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi avuga ko abahinzi  bakwiye kwirinda ko umusaruro w’ibigori wabonetse wangirika, kuko ari byo bituma babona abaguzi beza.

Ati: “Umuturage wese atekereze imvune yagize mu guhinga, ubu tugeze mu isarura, ni igihe cyo gufata neza umusaruro kugira ngo uzamugurira atware  ibigori bifite ubuziranenge. Kandi uko umuhinzi abifata neza ntibinyagirwe ngo hazemo uruhumbu bituma hazamo icyo twita ‘Aflatoxin’; bituma n’abazaza kubagurira bazabaha amafaranga meza.”

Mu Karere ka Ngoma harimo ubwanikiro  bw’ibigori bugera ku 111 bwa kijyambere  busakaye burimo ubugera kuri 93 buherutse kubakwa mu mwaka wa 2019-2020 bukuzura butwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari na miliyoni 400.

Icyakora icyo ubuyobozi buhurizaho n’abahinzi ni uko koko ubwo bwanikiro budahagije ugereranyije n’umusaruro uboneka kandi wose uba ugomba gufatwa neza.

Abahinzi barasabwa kwishakamo ubisubizo

Visimeya Mapambano avuga ko mu Karere ka Ngoma hari uburyo abaturage batari bake bamaze kumenyera bwo kubaka ‘ubwanikiro bwo mu rugo’.

Ati: “Abenshi bamaze kubigira umuco, mu ngo zabo bubaka ubwanikiro bwo mu rugo bw’ibiti busanzwe, ..ni uburyo bwo kwishakamo ibisubizo kandi byagaragaye  ko gusharika ibigori bigashyirwaho bibirinda kwangirika. Ubu twari dufite ubwanikiro nk’ubwo buciriritse bugera 2800, ariko ubu muri iri sarura turateganya kugera ku bwanikiro 6000, turasaba rwose  ko buri muturage yishakamo ibisubizo akubaka ubwo bwanikiro bwunganira bwa bundi bwa Leta; kugira ngo tubashe gufata neza umusaruro.”

Naho ku basaba guhabwa amashitingi Mapambano yagize ati: “ Ubu turashishikariza abahinzi gukora ubuhinzi bugamije isoko, dukwiye no gutekereza ko niba twarabonye inkunga ubushize  itazahoraho, kuko  n’iyo shitingi zije ziza ari nke, ni yo mpamvu akwiye kureba ngo niba yejeje toni eshanu, gukuraho bike akagura shitingi izamufasha kurinda undi musaruro kwangirika, akabyumva neza;  icyakora ubuvugizi na bwo turakomeza tubukore”.

Uburyo bwo gusharika abaturage bamwe bakoresha mu kwanika umusaruro, mu gihe bategereje ko ugurwa (Ifoto: Manishimwe N)
Akarere ka Ngoma kari mu byumweru bibiri by’ubukangurambaga bwo gufata neza umusaruro, hagamijwe gukumira ibihombo bishobora guterwa n’umusaruro wangirikira mu isarura (Ifoto: Manishimwe N)

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka NgomaNgoma

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Mu rugo rw’umuturage habonetse umurambo w’umugabo wari warabuze muri 2016

Gatsibo: Hari abaturage bavuga ko abaturanyi barwariye Covid-19 mu ngo batabona ibyo kurya

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU