Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gatsibo by’umwihariko abo mu Murenge wa Gitoki, bavuga ko abaturanyi babo basanzwemo icyorezo cya Covid-19 bari basanzwe barya ngo ari uko bavuye gushaka ibibatunga hanze, none kuri ubu bakaba basabwa kuguma mu rugo kugira ngo badakomeza gukwirakwiza icyorezo.
Aba baturage bavuga ko bamwe muri aba barwayi ubusanzwe baryaga ari uko bavuye guhaha cyangwa guca inshuro, bakaba bafite impungenge ko ubu batarimo kubona ikibatunga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko umuturage wese wagezweho n’icyorezo akaba ari mu rugo rwe akurikiranwa n’abaganga ndetse n’ubuyobozi umunsi ku wundi, ariko ko habaye hari n’abaturage bifuza kugoboka bagenzi babo bwabibafashamo.
Umwe mu baturage agira ati: “Hari abo basanze baranduye icyorezo cya Covid19 kandi babonaga ikibatunga ari uko bavuye kubishaka hanze cyangwa gupagasa, ubu rero kubona ibyo kurya birabagoye, mu mudugudu wacu hari abo dufite, turabafasha ariko hari abatabyumva.”
Akomeza agira ati: “Tubavomera amazi buri rugo turugenera amajerekani abiri ku munsi. Twe turabona Leta ikwiye kubafasha ntibibe iby’abaturage bo mu mudugudu gusa.”
Ubuyobozi buravuga ko nta muturage uzabura ibyo kurya kubera ko afite Covid19 akaba agomba kuguma mu rugo.
Mu gihe hari abavuga ko buri muturage asabwa gutanga amafaranga 500 yo gufasha iyi miryango yahuye n’iki cyorezo cya Covid-19, Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, we avuga ko umuturage wese wagezweho n’iki cyorezo akaba ari gukurikiranirwa mu rugo, bamugenera ubufasha bwose nkenerwa kugira ngo akomeze kubaho.
Ati “Ubuzima bw’abari muri ‘home-based care’ turabukurikirana kandi ntawabura ibyo kurya duhari, dufite ubushobozi nk’Akarere bwo gufasha abari gukurikiranirwa mu ngo kubera ko basanganywe icyorezo cya Covid-19 ariko dufasha abadafite ubushobozi bwo kwifasha.”
Yongeye ati: “Twashyizeho na gahunda yo kwita ku matungo yabo binyuze mu masibo, abajyanama b’ubuzima barabasura kandi kugeza ubu ntawe ufite ikibazo gikomeye.”
Meya Gasana ariko akomeza avuga ko aho bafashwa n’abaturanyi cyangwa imidugudu na byo ari byiza, ariko aho byanze Akarere gahari ngo nako gafashe abaturage kubona ibibatunga.
Agira ati: “Aho bafashwa n’abaturanyi babo bo mu midugudu ntabwo twabyanga kandi ni umuco mwiza wo gufashanya, natwe turashishikariza abaturage gufashanya ariko ntawe ucibwa amande cyangwa ngo ahanwe kuko atatanze amafaranga cyangwa inkunga zo gufasha abari mu ngo kubera icyorezo.”
Imibare itangwa n’akarere ka Gatsibo igaragaza ko kugeza ubu abantu barwariye mu ngo home based care bangana na 225 abagabo 99 abagore 126, aho buri nyuma y’iminsi 14 bapimwa bakareba uko ubuzima bwabo buhagaze. Abakize bagasubira mu buzima busanzwe, abakirwaye bagakomeza gukurikiranwa






